Demokarasi ngo si ikintu batoragura mu mahanga

Uwahoze ari Senateri Gasamagera Wellars, wari mu batumiwe n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), mu muhango wo kwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi kuri uyu wa 15/9/2014 mu ngoro y’Inteko, yasobanuye ko demokarasi ari umwimerere wa buri gihugu, aho kuba ikintu ngo bagenda bagatoragura mu mahanga.

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye (UN) mu Rwanda, Dr Lamin Manney, abagize Inteko ishinga amategeko ndetse n’abayobozi batandukanye barimo aba RGB, bashyigikiye igitekerezo cy’uko mu Rwanda (cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose), abantu bagomba gukurikiza amahame ya demokarasi ajyanye n’umwihariko wabo.

Gasamagera yagize ati: “Demokarasi igizwe n’amahame agenga imibereho y’abantu n’imibanire yabo; ayo mahame akaba abangikanywa, akanahuzwa n’indi migenzo myiza n’imiziririzo bigize umwihariko wa buri gihugu; twese turabizi ko demokarasi atari akenda kamwe gakwira bose; iyo wiganye ingendo y’undi,…demokarasi si ikintu ugenda ngo utoragure, uze uvuga ngo dore uko tugomba gukora”.

Mu Ngoro y'Inteko ishingamategeko y'u Rwanda, bizihije umunsi mpuzamahanga wa demokarasi kuri uyu wa mbere.
Mu Ngoro y’Inteko ishingamategeko y’u Rwanda, bizihije umunsi mpuzamahanga wa demokarasi kuri uyu wa mbere.

Igisobanuro gihurizwaho n’amahanga kuri demokarasi, ni uko ari ubutegetsi bushyirwaho (bugakurwaho) n’abaturage, bukaba bugomba kubayobora no kubahesha mu buryo bungana, ibyo bakeneye bijyanye n’uburenganzira ku mahirwe n’umutungo igihugu cyabo gifite.

Abadepite batandukanye batanze ibitekerezo ku buryo babona demokari mu Rwanda bavuze ko basanga u Rwanda rumaze guteza imbere demokarasi, bashingiye ku kuba abaturage ari bo bishyiriraho ababayobora binyuze mu matora; kuba ngo nta cyiciro na kimwe cy’abaturage bahezwa ku byiza by’igihugu, kandi ko bose ngo bahabwa ijambo bakisanzura mu kuvuga ikibari ku mutima.

“Uko byagenda kose, uburyo demokarasi ishyirwa mu bikorwa buzaba umwihariko wa buri gihugu”, Dr Lamin Manney ukuriye UN mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Felicien Usengumukiza, yashimye ko Inteko n’abandi bayobozi bashyigikiye ko buri gihugu kigomba gukurikiza amahame rusange ya demokarasi ariko ajyanye n’umwihariko w’abaturage bacyo; aho yagize ati: « Twagombye kubaka demokarasi nyarwanda”.

Uko bamwe mu baturage babona demokarasi mu Rwanda.
Uko bamwe mu baturage babona demokarasi mu Rwanda.

Abari mu Nteko barebye video yateguwe n’abakozi b’Umuryango w’abibumbye mu Rwanda, ivuga uburyo Abanyarwanda batandukanye babona demokarasi; aho bavuga ko ibyo bakora bikabateza imbere byashingiye kuri demokarasi n’imiyoborere myiza bakesha ubuyobozi bw’igihugu cyabo.

Intego yagendeweho mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi, yari iyo gusuzuma uburyo urubyiruko rwarushaho kwitabira imiyoborere y’igihugu, hashingiwe kuri demokarari. Ikigero cy’abayobozi bakiri urubyuruko mu nzego nkuru z’igihugu kiracyari gito cyane, aho mu Nteko ngo ari icyenda ku badepite 80 bayigize, nk’uko bigaragazwa na Komisiyo y’amatora.

Umukuru w’umutwe w’Abadepite, Madamu Donatille Mukabalisa yijeje ko Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, iri mu nzego zigiye gukangurira urubyiruko kwitabira imiyoborere y’igihugu cyabo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nizere ko iri ari isomo kuru babandi bahora bavuga ko u Rwanda nta demokrasi rugira, jyenkurikije ibi byavuzwe na representant wa UN ahubwo ndabona dufite nyinshi cyane m tugombe dusagurire n’amahanga

kanobana yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

icyo nemeza nuko mu Rwanda dufite demokarasi kandi irakora ku buryo bushimishije abaturage bose babone icyo bashaka kubaturage kandi nkuko Hon abivuga ntabwo demokarasi tuzajya kuyivana mu mahanga ahubwo abayobozi nibo bagomba kumenya icyo abaturage bifuza maze bakibakorere bagamije ko abaturage batera imbere.

Fabrice yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

twe turi nayo rwose , ugereranyije aho igihugu cyavuye naho kimaze kugeraho ubu umuntu arisanzuye uko abikeneye kandi uburenganzire bwe ntawuvogera , ugatanga igitekerezo cyawe cyubaka ntamususu

mahirane yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka