Nyaruguru: Minisitiri Fazil arasaba abaturage kurushaho gukora kuko bafite umutekano

Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga A mu mwaka wa 2014-2015 mu karere ka Nyaruguru, Minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fazil yasabye abaturage batuye ako karere kurushaho gukora kandi bagakorera hamwe, kuko igihugu gifite umutekano.

Igihembwe cy’ihinga muri aka karere cyatangirijwe mu murenge wa Ngoma, tariki 15/09/2014, ahatunganyijwe imirima iri mu gishanga cya Migina izaterwamo ibigori, ndetse igikorwa cyo gutera nacyo kigahita gitangira.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge wa Ngoma bari bitabiriye iki gikorwa, bavuga ko bishimira gahunda yo guhuza ubutaka hahingwa igihingwa kimwe, kuko ngo basanga iyi gahunda itanga umusaruro.

Abaturage bahunga mu gishanga cya Migina batunganya imirima ngo batere imyaka muri iki gihembwe cy'ihinga A.
Abaturage bahunga mu gishanga cya Migina batunganya imirima ngo batere imyaka muri iki gihembwe cy’ihinga A.

Abaturage bahinga muri iki gishanga cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga bavuga ko kwibumbira muri koperative bibafasha guhingira hamwe, bagasarurira hamwe, kandi ngo umusaruro wabo bakawurya, ndetse ngo bakanasagura uwo bagurisha bakabasha guhaha ibyo batejeje.

Kabayiza Ignace uyobora koperative y’abahinzi bahinga muri iki gishanga cya Migina, avuga ko kuri abu aba banyamuryango bamaze kwiyuzuriza inzu y’ubuhunikiro bw’umusaruro wabo, bakaba kandi bagurisha imbuto n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Nyamara aba baturage n’ubwo bavuga batya, banavuga ko hari igihe bahinga bizeye ko imvura izagwa, ubundi ngo izuba rigacana ari ryinshi bakabura umusaruro.

Kuri bo ngo basanga bahawe ubufasha bwo kubasha kuhira imyaka yabo igihe habayeho izuba ngo byabafasha, na cyane ko igishanga bahingamo cyegereye umugezi wa Migina.

Umugezi wa Migina abaturage barifuza ko wajya ubasha kuhira imyaka yabo.
Umugezi wa Migina abaturage barifuza ko wajya ubasha kuhira imyaka yabo.

Kabayiza Ignace ubahagarariye agira ati: “tubonye inkunga twafatanya tukareba uburyo amazi y’uyu mugezi twayakwirakwiza mu mirima kubera ko dukunze guhinga igihembwe kimwe gusa kuko hari igihe imvura iba nyinshi uruzi rukadutwarira imyaka, cyangwa se imvura yatinda kugwa imyaka yacu ikuma, kandi nta bushobozi twabona bwo kuyobya aya mazi”.

Minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana nawe asaba abaturage gushaka uburyo amazi y’imigezi abegereye atabapfira ubusa ngo bajye bahora bataka ngo bararumbije kubera kubura imvura.

Minisitiri Fazil yasabye ubuyobozi bw’akarere ko bwakora ibishoboka byose amazi y’umugezi unyura muri iki gishanga akajya yifashishwa mu kuhira imyaka mu gihe cy’izuba, kugirango imbaraga z’abaturage zidapfa ubusa.

Minisitiri Fazil atangiza igihembwe cy'ihinga A mu karere ka Nyaruguru.
Minisitiri Fazil atangiza igihembwe cy’ihinga A mu karere ka Nyaruguru.

Ati: “Amazi akomeze atambuke yigendera tuyabona kandi dufite hano ahantu twamaze guhinga ntituhabyaze umusaruro? Mayor rwose urebe umugoronome ubegera barebe ukuntu ayo mazi tubona anyura hano, ahanyure bamaze kuyafataho. N’ubwo imvura itaboneka ariko hari amazi tugenda tugira mu migezi hirya no hino, tuyakoreshe kugirango ibyo duteye bibashe gukura nk’uko tubishaka”.

Igishanga cya Migina cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga A, gihingwamo n’abaturage 504 bibumbiye muri koperative, kikaba gifite hegitari 32. Iki gishanga gihingwamo ibigori mu gihembwe cy’ihinga A, mu gihembwe cy’ihinga B hagahingwamo ibirayi naho mu gihe cy’impeshyi, abaturage bahingamo imboga z’amoko anyuranye.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twanenga ibindi leta yacu pe, umutekano ni wose umuntu ubu araryama akagona neza neza , ahubwo igihe kigeze nni cyacu cyo guhaguruka tugakora tutikoresheje

kalisa yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka