Minisitiri Habineza yasabye Abanyarutsiro gutinyuka igikorwa cya Miss Rwanda

Minisitiri w’umuco na siporo, Habineza Joseph ,yakanguriye abakobwa bavuka i Rutsiro kwitabira igikorwa cyo gutora nyampinga (Miss) kuko bifasha abari b’u Rwanda gutinyuka ndetse no kwigirira icyizere.

Ibi minisitiri yabisabye aba bakobwa mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri Rutsiro kuri icyi cyumweru tariki 14/09/2014 aho yasabye abakobwa bakomoka Rutsiro kwitabira igikorwa cya Miss akaba yababwiye ko kuba Miss uba uhagarariye bagenzi bawe.

Yagize ati “abakobwa b’i Rutsiro mutinyuke igikorwa cya Miss nibura Rutsiro izagire Miss Rwanda mu minsi iri imbere kandi kuba Miss uba ubaye imboni yabagenzi bawe”.

Minisitiri habineza yabwiye abakobwa bo muri Rutsiro kwitabira igikorwa cyo gutora Nyampinga w'u Rwanda (Miss Rwanda).
Minisitiri habineza yabwiye abakobwa bo muri Rutsiro kwitabira igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda).

Minisitiri Habineza yabwiye abakobwa ko kuba Miss bigaragaza uburere ndetse n’ubumenyi abasaba kwima amatwi abavuga ko ugiye mu gikorwa cya Miss aba yabaye ikirara, yanababwiye kandi ko kuba Miss atari ukuba ufite uburanga ahubwo ko ari ukuba ufite ubumenyi ujijutse.

Bamwe mu bakobwa bakomoka i Rutsiro batangarije Kigali Today ko kujya mu gikorwa cya Miss atari bibi ahubwo ko icyo gikorwa kitagera hose.

Umurerwa Mariya yagize ati “njyewe mbona kuba Miss atari bibi ahubwo ikibazo ni uko batajya bagera mu byaro ariko wenda nihaba gahunda yo kuza mu byaro bizafasha abakobwa bo mu cyaro gutinyuka”.

Minisitiri Habineza yijeje abari ba Rutsiro ko azasaba ababishinzwe kuzamanuka hasi kuburyo n’Abanyarutsiro bazavamo Miss Rwanda.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazaze muri competition hamwe n’abandi maze nabo bazavemo uwegukana ikamba rya Nyampinga, icya ngombwa ni ubushake naho ubushobozi bugenda buza gahoro gahoro

suzana yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka