Gasabo: Akarere kizeye kuzakora uko gashoboye kakabona umusaruro uhagije mu gihembwe cy’ihinga A

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo butangaza ko bwizeye ko ubutaka bwako bwera buzatanga umusaruro uhagije muri iki gihembwe cy’ihinga A, ariko hakaba hari impungenge zaturuka ku mihindagurikire y’ikirere bigatuma imyaka ibura amazi cyane cyane ko akarere ntayo gafite.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’aka karere Willy Ndizeye, ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga A ku rwego rw’akarere ka Gasabo, kuri uyu wa mbere tariki 15/9/2014.

Willy Ndizeye, umuyobozi w'akarere ka Gasabo avuga ko bizeye umusaruro mwiza imvura n'itabatenguha kuko akarere gafite ubutaka bwiza.
Willy Ndizeye, umuyobozi w’akarere ka Gasabo avuga ko bizeye umusaruro mwiza imvura n’itabatenguha kuko akarere gafite ubutaka bwiza.

Yagize ati “Mu bunararibonye bwacu mu byo tumaze kugenda tubona buri gihe ikigaragara ni uko iki gihe cy’ihinga A ubundi nicyo dukuramo umusaruro munini cyane ugereranyije n’ibindi bihembwe.

“Aha rero dufite n’icyizere kubera imvura yatangiye kugwa neza kugeza ubu ariko na none tuje ku bijyanye no kuhira imyaka ubundi byoroha ahantu hari amazi. Aha nk’uko mubibona ni ahantu hasa nk’aho ari ku musozi.”

Abaturage biteje imbere kubera ubuhinzi bakorera aha bwiganjemo ibigori.
Abaturage biteje imbere kubera ubuhinzi bakorera aha bwiganjemo ibigori.

Izo mbogamizi zo kutagira amazi nk’imigezi hafi ni zimwe aka karere gacyeka ko zishobora kuzadindiza umusaruro imvura iramutse itaguye nk’uko byari biteganyijwe. Gusa bakangurira abaturage guterera igihe kugira ngo bagendane n’imvura, nk’uko Ndizeye yakomeje abivuga.

Abaturage bakangurirwa kwibumbira mu matsinda mu gihe bakora umwuga wabo w’ubuhinzi, ariko bemeza ko hari akamaro byabagiriye kuko uretse kuba babona amafaranga yo kwicyenuza bibafasha kuganira ku bibazo umuturage ahura nabyo, nk’uko bamwe muri bo babitangaza.

Francis Gatare, umuyobozi w'ikigo gishinzwe iterambere (RDB) unafite mu nshigano ze akarere ka gasabo nawe yifatanyije n'abaturage.
Francis Gatare, umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere (RDB) unafite mu nshigano ze akarere ka gasabo nawe yifatanyije n’abaturage.

Umwe ati “Kwishyira hamwe hari ikintu bizatugezaho. Nta n’ubwo bitangiye ubu hashize igihe twaratangiye. Twabashije kwishyira hamwe buri muntu n’bibazo rusange afite akaganira na bagenzi be tugafatanya kugira ngo bikemuke.

“Kandi n’aha ngaha guhinga twarahinze bwa mbere tweza ibigori turicyenura turarya tukagurishaho abana bacu tukabarihirira amashuri tukabagurira n’imyambaro gutyo na n’ubu turakomeje.”

Iki gikorwa cyabereye mu murima munini uherereye mu mudugudu wa Karama, mu kagali ka Nyabikenke mu murenge wa Bumbogo umwe mu y’igize aka karere ka Gasabo.

Ubu butaka bwahoze ari ubw’akarere ariko buza kugirwa koperative nyuma y’uko abari bahatuye bimuwe hakegurirwa abakorera mu matsinda y’ubuhinzi. Abaturage bakorera mu matsinda ahinga aha, bemeza ko bibafasha kwikura mu bukene no kwiteza imbere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka