33 barangije mu masomo y’ikoranabuhanga adasanzwe yigirwa mu Rwanda

Ikigo cy’ikoranabuhanga Victory Technologies cyahaye impamyabushobozi abakozi 33 cyahuguraga mu gihe cy’amezi atatu muri porogaramu z’ikoranabuhanga, zidasanzwe zigirwa mu Rwanda. Aba bakozi bakemeza ko bibafunguriye imiryango yo guhangana n’abanyamahanga bihariye isoko mu Rwanda.

Iyi gahunda ikaba ije yunganira politiki y’igihugu yo kongera ubumenyi n’ubumenyingiro urubyiruko mu bintu bitandukanye, aho leta inashyigikira ibigo bifite iyo gahunda, nk’uko umuyobozi wa Victory Technolobies, Guy Aime Bizimana yabitangaje muri uyu muhango.

Abagera kuri 33 nibo basoje mu masomo atandukanye bari bamaze amezi atatu bigamo.
Abagera kuri 33 nibo basoje mu masomo atandukanye bari bamaze amezi atatu bigamo.

Yagize ati “Ni muri iyo gahunda igihugu cyateyemo inkunga iki kigo cya Victory Technology mu kwigisha urubyiruko ibijyanye na Graphic Design (Multi Media Courses), Video Editing, na Architectural Design (ArchiCadnaAutoCad), na Oracle Database Administration.

“Bikaba bifitiye akamaro kanini igihugu muri rusange cyane cyane ku bijyanye na Database aho usanga hari abanyamahanga babikora kandi hari Abanyarwanda babishoboye.”

Abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi.
Abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi.

Bonaventure Nkiranuye umwe mu banyeshuri barangirije mu ishuri rya Victory Technology, yavuze ko amasomo ahawe azamufasha guhangana ku isoko ry’umurimo atiriwe ajya hanze, kuko ariho yari asanzwe aboneka.

Ati ”Aya masomo amfitiye akamaro ndetse n’igihugu muri rusange kuko usanga porogaramu z’aya masomo adakunda kuboneka hano mu Rwanda n’ibigo biyigisha ntago ari byinshi. Twigiye gukora umurimo ufite ireme kuko nari nsanzwe niga Civil Engineering mu ishurirya IPRC/Kicukiro.”

Wilson Muyenzi wa WDA arikwerekwa ibyo umunyeshuri yize.
Wilson Muyenzi wa WDA arikwerekwa ibyo umunyeshuri yize.

Ku ruhande rwa leta ho isanga kugira igiguhugu gitere imbere bisaba ko haboneka imirimo ku bantu benshi, ikaba ari nayo mpamvu ishyigikira imishinga nk’iyo yongerera ubumenyi Abanyarwanda, nk’uko Wilson Muyenzi, ushinzwe kongera ubumenyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) yabitangaje.

Abagera kuri 33 nibo basoje amasomo bari bamaze amezi atatu biga porogaramu zitandukanye. Banahabwa n’ubufasha bwo kwihugura ku buntu mu bigo bitandukanye bikora ibijyanye n’ibyo bize.

Aya masomo kandi aza yunganira impamyabushobozi za kaminuza, ku buryo uwayize ku isoko ry’umurimo aba ashakishwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Thats worderful we are happy to study those different courses about technology and we need to promote our country about technologies thkx

Nkuranga yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

ikoranabuhanga rirakenewe muri iyi minsi mu Rwanda ndetse no ku isi bivuze ko abana b’u Rwanda rero natwe turakataje kandi ntituzasubira inyuma maze u rwanda turugeze heza

musange yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka