Ruhango: Ingo eshatu zimaze kwimuka kubera amabuye ziterwa

Ingo eshatu zituranye mu mudugudu wa Munini akagari ka Rukina umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango zimaze kwimurwa n’amabuye aterwa ku mazu mu gihe cya kumanywa ndetse na nijoro.

Banyiri izi ngo bavuga ko iki kibazo bagiye kukumarana amezi 8, icyakora hakaba hakekwa kurogana hagati yabo.

Umuryango wa Urinzwe Munyankumburwa Mathias w’imyaka 90 y’amavuko, utuye ahantu hahanamye cyane, aho atuye hari ingo eshanu zose z’abana be.

Amwe mu mazu yashizemo amategura kubera amabuye.
Amwe mu mazu yashizemo amategura kubera amabuye.

Hirya yaho gato uhabona izindi ngo z’abaturanyi ndetse n’abo mu miryango yabo, urugo rw’uyu musaza n’abana be babiri nibo baterwa amabuye guhera mu kwezi kwa mbere 2014, ubu bakaba bamaze kuhimuka.

Uyu muryango wumvikanamo amakimbirane ashingiye ku marozi hagiti y’uyu musaza ndetse n’umuhungu we Mbonanyira Yohana ari nawe mwana we mukuru, bose bagashinjanya kurogana.

Faraziya Karangwa na Urinzwe Munyankumburwa Mathias ababyeyi ba Yohana bavuga ko umuhungu wabo yabimuye aho bari batuye, abatera amabuye. Bagira bati “ubu twaramugaye tumugajwe n’amabuye, ugira utya wajya gucana iziko ukumva amabuye aramishe tukirukanka”.

Uyu musaza n'umukecuru n'abana babo bari bubatse barimutse kubera amabuye.
Uyu musaza n’umukecuru n’abana babo bari bubatse barimutse kubera amabuye.

Iyo ugeze aho iyi miryango ituye, ubona amategura yaramanyaguritse yarashizeho kubera amabuye ahaterwa. Bakavuga ko adaterwa n’umuntu ahubwo ko ari amadayimoni bazaniwe n’umuhungu wabo.

Abaturanyi b’uyu muryango nabo bavuga ko bahangayitse cyane kubera ibiba ku baturanyi babo, kuko nabo ubwabo batakihakandagira. Ndetse hari na bamwe mu baturanyi b’iyi miryango harimo abafite ibikomere by’aya mabuye baterwaga igihe babaga baje kureba ibirimo kuba.

Umuhungu w’aba babyeyi ariwe Yohana, ashinja aba babyeyi kumurogera umwana w’umukobwa wari ugiye gushyingirwa ubukwe bugapfa, ariko agahakana ko ariwe ubatera amabuye, ahubwo akavuga ko amarozi iwabo bakoresheje bamurogera umwana, ariyo arimo kubagaruka akabatera.

Umuhungu wabo Yohana bashinja kubasenyera, ariko we akabihakana.
Umuhungu wabo Yohana bashinja kubasenyera, ariko we akabihakana.

Ababyeyi nabo bakavuga ko nta kuntu bakwirogera umwuzukuru, dore ko sekuru ari nawe bamusabaga mu gihe uyu mukobwa yasabwaga.

Umuyobozi w’umurenge wa Kinihira, Uwimana Ernest, avuga ko mu nteko y’abaturage yateranye tariki ya 11/09/2014, iyi miryango yasabwe kwimuka aho ituye ikajya gutura ku midugudu kimwe nk’abandi, ndetse nayo ubwayo yemera ko igiye kujya aho yakuye ibyo yise amarozi bakivuza. Dore ko buri ruhande rushinja urundi amarozi.

Iki kibazo kigiye kumara amezi 8, ngo cyatangiye mu kwezi kwa Mbere 2014, gusa iyi miryango irabyihererana itinda kubugeza mu nzego z’ibanze.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka