Ngororero: Guhohotera abagore n’abana babigize “kirazira”

Abayobozi ba gisivili, abagisilikare n’inzego z’umutekano mu Karere ka Ngororero hamwe n’abaturage b’umurenge wa Gatumba barangajwe imbere na Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Caritas tariki 11/09/2014 bagiranye ikiganiro bamagana ihohoterwa rikorewa abana n’abagore birangira biyemeje ko kizira guhohotera abagore n’abana.

Guverineri Mukandasira yateruye ati “ ntawahohotera umugore n’umwana ndeba” imbaga y’abaturage ikikiriza iti “oya, oya kirazira”. Ayo magambo bahise bayagira indahiro aho bagiye kubigeza ku baturage bose cyane cyane ingo zikunze kugaragaramo ihohoterwa nk’iryo.

Intumwa y’umuyobozi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage ihohoterwa rizagenda nk’amahembe y’imbwa. Yagaye akomeje abakirangwaho ubwo busembwa buhabanye n’indangagaciro nyarwanda agira ati “icyo utifuza ko wakorerwa ntukagikorere abandi”.

Guverineri Mukandasira akangurira abaturage ko kizira gukora ihohoterwa.
Guverineri Mukandasira akangurira abaturage ko kizira gukora ihohoterwa.

Aha yatanze urugero rw’umubyeyi usambanya umwana kandi afite abari mu kigero nk’icye yibaza nawe abe bakorewe ibyo byamfura mbi uko yabyakira.

Mu gutega amatwi ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu baturage hagaragaye ibyishimo bivanze n’agahinda. Hari abiyemereye ko barangwaga no guhohotera abagore babo ariko ubu bakaba barabiretse imbaga igaturika igaseka ariko ukabona hari n’abaguye mu kantu.

Umuturage utashatse ko tumuvuga izina yagize ati “narabicaga bigacika ndongora abo mbonye bose ndetse hari n’abo nashyizeho ingufu”. Akomeza avuga ko ubu yahindutse akaba atazongera guca nyuma umugore we.

Imbaga y'abaturage bo mu murenge wa Gatumba yiyemeje gukumiraihohotera aho riva rikagera.
Imbaga y’abaturage bo mu murenge wa Gatumba yiyemeje gukumiraihohotera aho riva rikagera.

Guverineri Mukandasira yagaragaje mu mibare uko ihohoterwa ryagenze mu Ntara ye kuva mu kwa mbere kugeza ubu mu kwa cyenda, aho abana bahohotewe ari 45, ifata ku ngufu ryibasiye abantu 19 naho amakimbirane yagaragaye mu ngo 71. Iyi mibare Guverineri yavuze ko idakanganye ariko ashimangira ko ababikoze bagize ububwa busumba ubundi.

Abaturage bakanguwe banumva ko guhishira ihohoterwa ari ubugwari dore ko hari abagore n’abagabo bitera isoni kwatura ibyabayayeho ngo aha batiha amanyo y’abasetsi.

Ababyeyi basabwe kutazuyaza igihe habayeho ihohoterwa ku bana babo kandi bakirinda gusibanganya ibimenyetso byafasha inzego z’umutekano n’ubutabera mu gukurikirana abakoze amahano.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hari ibintu rwose byagakwiye gucika mu muryango nyarwanda, ihohterwa kubana nabagore, erega umuryango w’amhoro ni uwumvikana kandi ukamenya uburenganzira bwa buri munyamuryango, iri hohoterwa rigacika burundu

manzi yanditse ku itariki ya: 15-09-2014  →  Musubize

mu kinyejana tugeze urebye aho isi igana, ibyo bijyanye no guhohotera abana n’abagore ndizera ko bitakigezweho

kajara yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

uwo muc ni mwiza nahandi uhasakare nta mpamvu yihohoterwa mu banyarwanda kandi ni byiza kumenya ko aho uburenganzira bwawe bugarukira ariho ubw’abandi butangirira

Adele yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka