Huye: Grenade yaturikanye umusore, inahitana umubyeyi witambukiraga

Mu masaa sita z’amanywa zo kuwa gatanu tariki 12/9/2014, umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko yaturikanwe na grenade ihita imwica. Ibibaru by’iyo grenade byanakomerekeje bikomeye umubyeyi wari uhetse umwana wanyuraga hafi ye, none uyu mubyeyi na we yaraye yitabye Imana.

Uyu musore yitwaga Charles Ndindabahizi, yaturikanywe n’iki gisasu ubwo yahiraga ibyatsi by’amatungo mu gishanga cya Rwabayanga, giherereye mu mudugudu wa Mamba, akagari ka Butare, mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye.

Umwe mu bari hafi aho biba, yasobanuye uko byagenze agira ati “Igisasu yacyahiranye muri najoro, aragikurubana, noneho asubira inyuma ajya kugifata ngo arebe ko ari icupa ry’amazi, ni uko gihita kimuturikana ahita apfa. Umubyeyi wanyuraga hafi aho na we cyamushwanyuje inda yose.”

Uyu mubyeyi wanyuraga hafi aho rero hamwe n’umwana yari ahetse ba jyanywe kwa muganga. Umubyeyi ni we wari wagwiriwe n’ibibaru bya grenade byanamukomerekeje bikomeye mu nda. Naho umwana we urebye ngo ntacyo yari yabaye.

Amakuru dukesha umuganga waraye izamu ku bitaro bya kaminuza (CHUB), ari naho uyu mubyeyi yajyanywe kugira ngo avurwe, ni uko uyu mubyeyi na we yaraye yitabye Imana nyuma y’uko abaganga bagerageje gukiza ubuzima bwe.

Umwana we ariko ngo urebye ntacyo yabaye. Ngo abaganga baracyagerageza kumupima kugira ngo bamenye niba koko ari muzima.

Uyu mubyeyi wapfuye yari uw’ahitwa i Mpare ho mu murenge wa Tumba. yitwaga Clémentine Uwizeyimana, akaba yari afite imyaka 22. Apfuye assize umwana umwe, ari na we yari ahetse aagwirirwa n’iyi mpanuka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka