Nyagatare: Hamennywe ibiyobyabwenge bya miliyoni zisaga 5.

Polisi y’igihugu mu karere ka Nyagatare yamennye ibiyobyabwenge byamenywe bigizwe n’inzoga ya Kanyanga n’izo mu mashashi za Zebrah waragi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu, kuri uyu wa gatanu tariki 11/9/2014.

Izi nzoga zose zafashwe mu mezi abiri guhera mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani bifatirwa mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare. Ibyinshi muri byo bikaba byarafatiwe mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda ari nacyo giturukamo byinshi.

Aha bamenaga kanyanga mu cyobo.
Aha bamenaga kanyanga mu cyobo.

Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko kunywa ibiyobyabwenge nta kamaro kabyo uretse gukenesha imiryango n’ingaruka zirimo igifungo kuwabafatanywe. Uyu muyobozi rero akaba yasabye abaturage gukora ibibahesha inyungu aho kurara ijoro bacuruza ibishobora kubakururira ingaruka mbi haba bo ubwabo n’imiryango yabo.

Ibiyobyabwenge byamenywe hari higanjemo kanyanga.
Ibiyobyabwenge byamenywe hari higanjemo kanyanga.

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, Uwanziga Lydia umushinjacyaha ukuriye urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare, yavuze ko abazajya bafatirwa mu cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bazajya baburanishirizwa ahakorewe icyaha kugira ngo abaturage bandi babone uburemere bw’iki cyaha.

Harimo amakarito 245 ya Zebrah waragi.
Harimo amakarito 245 ya Zebrah waragi.

Ibiyobyabwenge byamenywe birimo litiro 2316 za Kanyanga n’amakarito 245 ya Zebrah waragi, byamenywe mu mudugudu wa Barija A akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare.

Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare yasabye abaturage kuva mu biyobyabwenge.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yasabye abaturage kuva mu biyobyabwenge.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka