Bugesera: Babiri bafunzwe by’agateganyo kubera urupfu rw’umunyeshuri

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu karere ka Bugesera rwakatiye abantu babiri igifungo cy’iminsi 30, kugira ngo rubashe gukora iperereza ku cyaha bakekwaho cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umunyeshuri witwa Nyiranzabandora Chantal umaze imyaka itatu apfuye.

Abo bafunzwe n’uwitwa Niyonshuti Emmanuel na Mukanubashyimfura Clarisse bose bari abakozi b’ umuryango Compassion International.

Urukiko rwanzuye ko bagomba kuba bafunzwe kugirango harangizwe iperereza ku ruhare bakekwa ko baba baragize mu rupfu rw’uwo mwana w’umukobwa.

Nyakwigendera Nyiranzabandora Chantal wari uzwi cyane ku rihimbano rya Kadabari wari ufite imyaka 20, yishwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 23/10/2011.

Uyu mukobwa yari yagiye mu birori bya mugenzi we w’umuhungu wigaga kuri ETO Nyamata ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, bukeye bwaho nibwo umurambo we watoraguwe ahagana mu ma saa sita z’amanywa uri mu mufuka wambaye ubusa bigaragara ko wateraguwe ibyuma.

Uyu mukobwa yishwe yitegura gukora ibizami bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye kuko yigaga muri APEBU Nyamata.

Abagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kumwica bakatiwe igifungo cy’imyaka 20, bafungiye muri gereza ya Rilima, abandi babiri barimo na Niyonshuti Emmanuel bakaba bari barekuwe.

Intandaro yo kwica uyu mukobwa ni inkunga yari yahawe yo kumwubakira maze iranyerezwa bivugwa ko Niyonshuti yaba yarabigizemo uruhare, dore ko icyo gihe yakoreraga umuryango Compassion International wamuhaye ayo mafaranga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka