Hakizimana yanyuze mu nzira itoroshye mu myigire ye kubera uko yavutse

Nicodeme Hakizimana wo mu Murenge wa Gashaki, akarere ka Musanze wavukanye ubumuga bw’uruhu bakunda kwita ‘nyamweru” avuga ko byamugoye kwiga kuva yatangira amashuri abanza kugeza arangije kaminuza ahanini bitewe n’ubumuga yavukanye.

Uyu musore w’imyaka 26 muri uyu mwaka wa 2014 ni bwo arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ndimi (icyongereza n’igiswahili), ariko kugera kuri urwo rwego byamusabye kwihangana no gukomezwa n’ababyeyi be.

Hakizimana Nicodeme arangije kaminuza muri KIE nyuma y'urugamba rukomeye.
Hakizimana Nicodeme arangije kaminuza muri KIE nyuma y’urugamba rukomeye.

Hakizimana ugaragaza uvuga yitoze yabwiye Kigali Today ko atangira amashuri abanza yagize ikibazo kinini cy’abanyeshuri bagenzi be bamubonaga nk’aho atari umuntu nkabo baramushungeraga, bakamukuramo ingofero ngo barebe ko ibisiga bitamunya mu mutwe.

Abantu bafite ubumuga bw’uruhu bagira ikibazo cyo kureba kure, na Hakizimana iki kibazo nticyamusize kuko yigaga ahagaze imbere hafi y’ikibaho kugira ngo abashe gusoma ibyanditse ku kibaho, abanyeshuri bagenzi bikababangamira.

Agira ati “Ku ishuri ntabwo byaje kunyorohera kuko no kwiga nandikaga mpagaze kuko amaso yacu ntabwo areba kure. Iyo nabaga ndi mu ishuri abandi bana barantukaga ngo nicare nkumva umutima wanjye urababaye ariko nkihangana n’ababyeyi banjye bakankomeza ngo ntigucika intege.”

Ubu buzima ni bwo yabaye kugeza arangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza kuko na lunette yari afite. Yaje kurangiza amashuri yisumbuye abona amanota amwerera kwiga kaminuza.

Avuga ko muri kaminuza nta kibazo kinini yagize mu myigire ye kuko abarimu baramufashije cyane Muri uyu mwaka yarangije kaminuza n’amanota ari hejuru ya 70 ubu ari ku isoko ryabashakisha akazi.

Ubushobozi yarabugaragaje

Uretse kurangiza ari mu cyiciro kizwi nka distinction cyangwa upper class, Hakizimana avuga ko yagaragaje ko n’abantu bafite ubumuga bw’uruhu bashoboye kuko yari mu bayobozi b’abanyeshuri ba kaminuza kandi yari n’umuyobozi w’abanyeshuri basengera mu itorero Anglikani muri Kaminuza.

Uyu musore akomeza avuga ko nk’umuntu wasomye ibitabo byinshi, afite intego yo gusoma bibiliya yose kandi yatangiye ubu ageze kuri Ezekiyeri. Akangurira abandi bafite ubumuga kugaragaza icyo bashoboye, ngo ni bwo abantu batekereza ko bashoboye bazahingura iyo myumvire.

Indoto ze

Abafite ubumuga bw’uruhu bagira ibibazo byihariye cyane cyane bitewe n’imimerere yabo. Ngo bakunda kumererwa nabi n’izuba kubera kubura imyambaro ikwiye n’ingofero ugasanga bazanye ibisebe.

Hakizimana ngo indoto afite ni zo kwita ku bantu bameze nkawe kugira ngo babashe kwiga nk’abandi, ikindi ngo azabakorera ubuvugizi kugira ngo ibibazo byabo bihariye bafite bimenyekanye. Asaba ababyeyi kwita ku bana bavukanye ubumuga nk’ubwo babajyana mu ishuri kuko bafite ubushobozi nk’abandi bana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo umuntu afite ubushake n’ubushobozi burza kandi kuba afite ikibazo cy’uruhu ntibikwiye kuvuga ko ntacyo atageraho. nabandibisuzuguraga bitew nuko bameze barebereho

kajangwe yanditse ku itariki ya: 13-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka