Nyamasheke: Umusirikare wishe Inkeragutabara yongeye gutsindirwa mu bujurire

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nzeri 214 ku gicamunsi nibwo urukiko rwa gisirikare rwaburanishije mu ruhame urubanza rwa Pte Niyonsaba Olivier na bagenzi be mu bujurire, rwongera kwemeza igihano yari yahawe n’urukiko cyo gufungwa imyaka 11 hari ku itariki ya 5 Kamena 2014.

Ibi byabereye aho icyaha cyakorewe mu mudugudu wa Kirambo mu kagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

Kuba Pte Niyonsaba Olivier yamera kandi agasaba imbabazi ko yishe Ngayaboshya Fulgence ubwo yari amusanze ku irondo ku itariki ya 25 Ukuboza 2013, byatumye urukiko rwa gisirikare rumuhamya ibyaha rumukatira gufungwa imyaka 11, ibi byatumye Niyonsaba ajuririra urubanza asaba kugabanyirizwa ibihano kuko avuga ko n’ubwo yishe iyo Nkeragutabara yabikoze yitabara kuko yari yari yabanje kumusagarira.

Urukiko rwa gisirikare mu bujurire rwavuze ko ibihano bya Pte Niyonsaba Olivier bigumye uko byari byafashwe n’urukiko rwa gisirikare kuko nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya batandukanye ngo byagaragaye ko kwica Ngayaboshya byakozwe atari ukwitabara ko ahubwo iyo Nkeragutabara yasagariwe ndetse ikicwa.

Ibijyanye no kuba Niyonsaba avuga ko yitabaraga bikerekana ko atababajwe n’ibyo yakoze ndetse akaba atanabyicuza. Pte Niyonsaba kandi yahamijwe icyaha cyo kwigomeka, bituma ibihano yari yahawe bigumishwaho.

Pte Niyonsaba Olivier imbere y'urukiko rwa gisirikare rwari rwimuriye imirimo mu karere ka Nyamasheke aho icyaha cyakorewe.
Pte Niyonsaba Olivier imbere y’urukiko rwa gisirikare rwari rwimuriye imirimo mu karere ka Nyamasheke aho icyaha cyakorewe.

Abareganwaga hamwe nawe na bo bari bajuriye ari bo ba Pte Munyaneza Kevin, Dukuzumuremyi Dan na Nkongori Assouman bahamwe no gukubita no gukomeretsa abanyerondo bahanagurwaho icyaha cyo kwigomeka bari bahanishijwe igifungo cy’amezi 7.

Gusa aba baje gukuramo ubujurire bwabo nyuma y’uko igihano bari bahawe cyarangiye urubanza mu bujurire rutaraba, urukiko rukaba rwemeye ugukuraho ubujurire kwabo.

Umugore wa nyakwigendera Uwamahoro Angelique avuga ko atanyuzwe n’imigendekere y’urubanza kuko yibwiraga ko ibihano uwamwiciye yahawe byari kongerwa kuko avuga ko yishe umugabo we yitabara kandi abeshya, ngo agasanga ukwemera icyaha kwe byari guteshwa agaciro.

Agira ati “sinanyuzwe kuko nibwiraga ko mu bujurire ari buze kwemera icyaha agasaba imbabazi none yaje avuga ko yabikoze yihorera, umuntu nk’uwo yari akwiye kongererwa ibihano”.

Iki cyaha cyakozwe ku itariki 25 ukuboza 2013, ku munsi abakristu bizihiza noheri ubwo aba basirikare bari biriwe basangirira mu kabari bakaza gutaha nijoro, Inkeragutabara yari iri ku irondo ikaza kubahagarika ibabaza abo aribo, bikaza kuviramo Pte Niyonsaba Olivier gucumita icyuma nyakwigendera mu mutima agahita yitaba Imana.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka