Nyagatare: Urubanza rw’abakekwaho gusambanya abana rwasubitswe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwasubitse urubanza rurengwamo abagabo 5 n’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 kubera ko bageze mu rukiko bagasanga dossier y’ikirego gishya kandi batayibonye ngo bategure urubanza.

Ubusanzwe aba bagabo baregwa ibyaha 2 aribyo gusambanya abana no kubashora mu buraya. Naho umwana we akaregwa gushishikariza abandi bana gukora uburaya.

Ubwo bageraga mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa 09 Nzeli 2014, aba baburanyi ndetse n’ababunganira babajijwe niba barigeze babona dossier y’ikirego gishya bose barabihakana.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare bwari buhagarariwe na Biraboneye Prudence bwo bwatangaje ko dossier y’ikirego gishya bwayohereje kuri gereza ya Nsinda iri Rwamagana ahafungiwe aba bagabo no kuri gereza y’abana Nyagatare aho umwana afungiwe.

Ingoro y'ubutabera urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.
Ingoro y’ubutabera urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

Ababuranyi n’ababunganira mu rubanza babajijwe uko byagenda basobanuye mu gihe batabonye ikirego gishya baregwa bose bahurije kukuba bahabwa umwanya muto bagashyikirizwa icyo kirego nyuma yo kugisoma bakaburana saa munani kuko bitabaye byaba ari ugutinza urubanza.

Aha ni naho uwunganira umwana we ariko yasabye urukiko gusuzuma ibivugwa n’ubushinjacyaha ko byaba atari ugutinza urubanza ku bushake anasaba ko uburenganzira bw’umukiriya we (umwana) bwakubahirizwa akaburana byihuse kugira ngo bitazamubuza gukora ikizamini cya Leta gisoza ikiciro rusange cy’amashuli yisumbuye.

Aha ariko ubushinjacyaha bwavuze ko bitakoroha kubaha iyo dossier ngo bahite bayiburana kuko nayo yashyizwe muri dossier y’ibirego byari bisanzwe kandi nabyo hari ingingo zongewemo n’izahindutse. Nyuma yo kumva ibi abaregwa n’ababunganira basabye urukiko kuba arirwo rwafataho icyemezo.

Ashingiye ku migendekere myiza y’urubanza no kubahiriza ihame rivuga ko uregwa n’umwunganira agomba kumenyeshwa ikirego mbere y’umunsi w’iburanisha kugira ngo bategure urubanza, kuba bataburana bataragezwaho ikirego, kuba abafungwa bagomba kuba batarenza saa kumi z’igicamunsi bakiri mu rubanza nk’uko amabwiriza ya gereza abiteganya, President w’iburanisha Hategikimana Dan yanzuye ko uru rubanza rusibikwa rukazasubukurwa kuwa 23 Nzeli saa mbiri za mu gitondo.

Uru rubanza rwari rwatangiye tariki 6 Kamena 2014 ruburanishirizwa mu muhezo kubera umwana afite imyaka 17. Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare bukaba bwarasabaga urukiko gufunga by’agateganyo aba bakekwaho icyaha cyo gusambanaya abana no kubashora mu buraya nabo basaba kuburana bari hanze.

Kuwa 09 Kamena bahawe igifungo cy’iminsi 15 y’agateganyo iminsi yajuririwe mu rukiko rwa Rwamagana ariko nabwo bongera guhabwa gufungwa iyo minsi.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mwana bashake uko aburana ari hanze, kugira ngo ashobore gukurikirana amasomo.

Kiki yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

MUDUSHIRIRE HANZE ABO BAGABO BA NYAGATARE NIBA BISHOBOKA kugirango nurundi rubyiruko ruza birinde nibaba bagarutse muri socity

NSIMBAVUZE Nzabavumba yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka