Mahango: Abafite abakozi bo mu ngo barasabwa kubashyira mu bwisungane mu kwivuza

Abatuye akagali ka Mahango ho mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bakoresha abakozi bo mu ngo barasabwa gushyirisha abo bakozi mu bwisungane mu kwivuza kugirango birinde ingorane bahura nazo gihe barwaye badafite ubwisungane mu kwivuza.

Abakozi bo mu ngo bo ntibitabira gutanga umusanzu wa mutuweri bavuga ko badafite amafaranga bigatuma akenshi bibera aho batagira ubwishigizi mu kwivuza.

Umuyobozi w’akagari ka Mahango, Habiyakakare Emmanuel, yasabye abafite abakozi bo mu ngo bacumbikiye kujya babarihira ubwisungane mu kwivuza kuko igihe batayatanze hakagira urwaye usanga biteza ikibazo n’ubundi ugasanga ngo atanzwe n’ababakoresha kandi bakariha menshi kuko baba batari muri mituweri.

Yagize ati “Ingero zirahari aho usanga ba boss bafite za RAMA (ubwisungane mu kwivuza bw’abakozi ba Leta), maze wajya kureba ugasanga umukozi wabo wo mu rugo nta mituweri agira. Iyo arwaye biba ikibazo gikomeye, aho usanga ba boss batanga agera ku bihumbi 20 yo kubavuza kandi baranze gutanga ibihumbi bitatu gusa y’ubwisungane.”

Bamwe mu bakoresha b’aba bakozi bo mu ngo bavuga ko impamvu batitabira kubarihira ubwisungane babiterwa nuko abenshi usanga batamarana igihe bitewe nuko abenshi baba bafite imico mibi bagahita bananiranwa.

Umwe mu bafite umukozi wo murugo yagize ati “Hari ubwo uzana umukozi mukamarana ukwezi kumwe ukabona ntimwashobokana, ubuse ubaye waramurihiye mutuweri ya 3000Frwf, akigendera ejo hakaza undi nawe bikaba uko ubwo umwaka warangira utanze angahe? Keretse uwemera ko nyamukata ku mushahara niwe njye nkoresha.”

Ikibazo cy’uko ushobora kuba watangira umukozi mutuweri agahita yigendera cyangwa mukananirana nicyo usanga abenshi bagarukaho iyo basabwe kwishyurira mutuweri abakozi babo bo mu ngo, abenshi ariko bemeza ko iyo hagize uwemera ko yayatangirwa akazava ku mushahara we bahita babimukorera bakamuguriza akigurira ubwishingizi.

Muri rusange ubuyobozi bw’aka kagari butangaza ko nta gitsure kigishyirwa mu baturage ngo batange mutuelle de santé biturutse ku kuba buri wese yaramaze kumenya akamaro n’agaciro k’ubu bwisungane. Bityo ko uko iminsi igenda yicuma no ku bakozi bo mu rugo bazageraho bakajya batangirwa ubwisungane maze bikagera ku 100%.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka