Kutanywa amata bihagije ngo birateza imirire mibi no guhombya abashoramari

Abashoramari bagize ihuriro ryitwa Rwanda National Dairy Platform (RNDP) ry’aborozi, abatunganya amata (mu nganda) n’abashinzwe kuyakwirakwiza mu gihugu, bafite impungenge ko kuba Abanyarwanda batanywa amata mu buryo buhagije, bikomeza gutuma bagira imirire mibi ndetse ngo abo bashoramari bakaba bagenda bahomba uko iminsi ishira.

Mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubizima(OMS/WHO) risaba buri muntu utabibujijwe kunywa byibuze litiro 200 z’amata ku mwaka, inyigo ya RNDP igaragaza ko buri muntu mu Rwanda ngo atarenza litiro 40 ku bayanywa, ndetse hakaba n’Abanyarwanda bangana na 35% ngo batajya bikoza amata na rimwe.

Umuyobozi w'ihuriro RNDP mu nama yiga uburyo bwo gukomeza gukora kampanyi yitwa SHISHA WUMVA, yo gukangurira abantu kunywa amata.
Umuyobozi w’ihuriro RNDP mu nama yiga uburyo bwo gukomeza gukora kampanyi yitwa SHISHA WUMVA, yo gukangurira abantu kunywa amata.

Perezida wa RNDP, Madamu Musime Umurungi Florence, akaba anafite uruganda rukora ibikomoka ku mata ruri i Masaka, agaragaza ko niba nta gikozwe, amata ashobora kubura abaguzi, abashoramari bagahomba.

“Mu mwaka utaha wa 2015, umusaruro w’amata uzaba ugeze kuri litiro miliyoni 600, mu gihe ayo Abanyarwanda banywa ubu atarenga litiro miliyoni 450 ku mwaka; tukibaza aho ayo mata asigaye ajya; niba gahunda zishishikariza abantu kujya mu bworozi bwa kijyambere zikomeje, umworozi nagakora uko ashoboye ariko agahomba, hazabaho gucika intege”.

Ingano y'amata aboneka mu Rwanda iragenda iruta iy'anyobwa.
Ingano y’amata aboneka mu Rwanda iragenda iruta iy’anyobwa.

Abanyarwanda ngo bagomba guhindura imyumvire mu bijyanye n’imirire, mu byo bafungura bagashyiramo n’amata; kuko ngo ari ikinyobwa cyujuje intungamubiri, kigafasha abakiri bato gukura neza kandi abarwayi bayanywa bagakira vuba, nk’uko ihuriro RNDP n’abafatanyabikorwa baryo ari bo Guverinoma y’u Rwanda n’abaterankunga b’Abanyamerika (USAID) bajya inama.

RNDP ifatanije na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, USAID n’Ikigo cyayo cyitwa Land O’Lakes, ikomeje kampanyi yo gukangurira abantu kunywa amata yiswe SHISHA WUMVA izamara imyaka itanu; aho imiryango irimo abana bafite munsi y’imyaka irindwi hamwe n’abarwayi, ari bo ngo bazibandwaho kurusha ibindi byiciro by’abantu.

Bamwe mu bagize ihuriro RNDP n'abafatanyabikorwa bayo.
Bamwe mu bagize ihuriro RNDP n’abafatanyabikorwa bayo.

Gahunda iriho ni iy’uko mu mwaka w’2020, buri Munyarwanda ngo yazaba anywa byibura litiro 80 z’amata cyangwa ibikomoka kuri yo buri mwaka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

AMATA NINGIRAKAMARO KUMUBIRI WUMUNTU KUKO ATUMA N’UMUBIRI UKORA NEZA.

NINGOMBWA yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

ibyo nukuri Manzi we!!! Ariko koko ubwo si ubwishongozi ?? Mwunva hari utazi akamaro ka mata koko?? Ahubwo nuko batabona amafranga naho ntimugatete!!! None se gute wagura amata waburaye koko?? ntimugakine abantu ku mubyimba sha!!

Rwabugiri yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

Harya mu Rwanda abana bo mu mashuri yisumbuye buri gitondo banywa amata? Abo mu mashuri abanza bo barayanywa? Niba bitameze gutyo nibahere aha. Ubwo ikibazo gisigaye ni ukumenya uzishyura.

ineza yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

ikibazo cy’amata cyo hari igihe ariko usanga biterwa ni imyumvire yababyeyi, usanga hari abagifite imyumvire ya gitindi rwose, nkabagabo usanga anywero nka nka 700 kumunsi atagabanyaho ngo agure nka litiro ya 300 ya buri munsi yumwana, nabyo mujye mubyibuka siko bose baba barayabuze

manzi yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

uziko arikibazo koko niba ayo mata bayatangira ubuntu abaturage bakanga kuyanywa bajye babafata kungufu bayabanyweshe

lol yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

amata ni ingirakamaro ku mubiri w’umuntu kandi aranakenerwa cyane niyo mpamvu iyi gahunda yo gukangurira abanyarwanda kuyanwa ije ikenewe

mimi yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka