Abiga imyuga bemeza ko no mu Rwanda hakorewa ibikoresho byiza kuruta ibiva hanze

Abanyeshuri biga mu bigo byigisha imyuga kimwe n’abarimu babo, bavuga ko Abanyarwanda batari bakwiye gukomeza kwibwira ko ibikoresho byiza ari ibikorerwa hanze y’u Rwanda gusa, kuko ngo no mu Rwanda hari ibihakorerwa kandi byiza kurusha n’ibitumizwa mu mahanga.

Ibi byanagaragariye mu imurikabikorwa ry’ibigo byigisha imyuga mu ntara y’amajyepfo, ryabaye kuva ku itariki ya 23 kugeza kuya 31 Kanama, kuko ryarimo ibikoresho bimwe na bimwe byakozwe n’abanyeshuri, bigaragaramo ubuhanga ndetse no gushakisha udushya.

Abanyeshuri bo muri IPRC-South bikoreye biyari (billard) ikinirwaho imikino irenze umwe. Umwe muri bo ati “nk’iyi biyari ikoze mu giti cya sipure ni twe twayikoreye. N’iki kibuga cyayo gikoze mu giti. Irakomeye kurusha izigurwa hanze y’u Rwanda kuko zo ziba zikoze mu bintu bivungagurika.”

Na none ati “iyo umaze gukina biyari wenda ushaka gukina tenis yo ku meza, duhita dufata imipira n’inkoni tukabirambika neza ku kibuga cyabyo, hanyuma tukazana ameza ubundi akunjwa ya tenis tukayomekaho, nuko ukina tenis akayikina.”

Iyi billard yakozwe n'abanyeshuri muri IPRC South ngo ikomeye kurusha iziva hanze.
Iyi billard yakozwe n’abanyeshuri muri IPRC South ngo ikomeye kurusha iziva hanze.

Mu gusoza rero, uyu munyeshuri ati “Abibwira ko ibintu byiza byose bituruka iburayi baba bibeshya, kuko natwe nk’Abanyarwanda dufite ubushobozi bwo kubigeraho. Yemwe n’iby’iburayi tuba tubasha kubigeraho kubera yuko tubyiga.”

Iri murika ryanagaragayemo moteri ibyara amashanyarazi abandi bita generator ikoze ku buryo batiri iyikoresha isharijwa rimwe gusa, ubundi amashanyarazi akazajya yikora uko andi asohoka.

Harimo n’ibitambaro bidodwamo imyenda byakozwe n’abanyeshuri, inzogera zishyirwa ku nzugi abajura bagerageza gufungura zigataka, intebe zikoze mu biti bita amafoteye zigira n’aho bakurura zigahinduka uburiri.

Hari n’inigi zikorwa hifashishijwe impapuro ndetse n’imbabura zicanwa hifashishijwe amakoro n’inshenga z’amakara hamwe n’umuriro w’amashanyarazi ariko ngo mukeya.

Ibi bikorwa by’aba banyeshuri bifite imvano kuko ababigisha ngo bafite intego y’uko bajya ku isoko ry’umurimo bajyanyeyo ibintu byiza kandi bidasanzwe.

Ibi bitambaro bidodwamo imyenda byakorewe mu Rwanda n'abanyeshuri biga imyuga.
Ibi bitambaro bidodwamo imyenda byakorewe mu Rwanda n’abanyeshuri biga imyuga.

Jean Felix Mutuyimana wigisha ibijyanye na génie Civil muri IPRC South ati “intego yacu ni uko abanyeshuri bacu bajya ku isoko ry’umurimo bateye imbere. Kuva na kera barabazaga, ariko ikoranabuhanga n’udushya ni byo dushaka guteza imbere kurushaho.”

Na none ati “ntabwo dushaka ko abazungu, Abashinwa bakomeza kudutwara umutungo w’igihugu, amadevize asohoka, kandi natwe twagombye kubyikorera.”

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo 45 kuri 87 byigisha imyuga mu Ntara y’amajyepfo ryari rigamije ahanini kumurika ibyagezweho muri ibi bigo, kugira ngo n’abatazi ibihigirwa babimenye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega abanyarwanda barashoboye rwose kandi nibikorsho sibibuza rwosee ahhubwo ikibazo kikaba kubona ibyo batangiza, (capital )

karenzi yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka