Gakenke: Bamaze kumenya akamaro ko kubana n’umugore umwe gusa

Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bemeza ko abagabo babo bamaze gucengerwa na gahunda ya leta yo kutarenza umugore umwe ku buryo ingo nyinshi zitakigaragaramo abagabo baharika abagore babo, bikaba kandi byaranatumye amakimbirane agabanuka mu miryango.

Arma Uwineza Habingabwa utuye mu kagari ka Rusagara, avuga ko mbere umugabo yashoboraga kuzana umugore w’isezerano ariko ntibimubuze kuba yagira n’abandi atunga ku buryo hari n’abagezaga mu bagore bane, gusa ngo ababikoraga bakaba bamaze gusaza ku buryo birimo kugenda bicika bikaba byaranagabanyije ibibazo by’imanza.

Ati “byagabanyije ibibazo by’impanza zahoragaho, bigabanya abana benshi bo kutabonerwa uko babaho, byongera n’ubwumvikane hagati y’umugabo n’umugore kuko iyo adafite undi mugore ugaragara akenshi ntacyo bapfa kuko umugore adatekereza ko umutungo yawujyanyeyo”.

Angélique Nkundabamenyi asobanura ko kuri ubu imiryango isigaye ibanye neza mu mutuzo ntamahane ku buryo byongereye n’urukundo mu miryango, agasaba n’abandi bataracengerwa n’iyi myumvire kureka guharika kuko bifasha mu mikurire y’abana bityo umuryango ukarushaho kumera neza.

Umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Aline Mpambara asobanura ko bakurikije ibirego bajyaga babona ntawabura kwemeza ko ikibazo cy’ubuharike n’ubushoreke cyagabanyije umuvuduko.

Ati “ibirego twajyaga tubona n’amaraporo y’imitekano, ubona ibyaha by’ubushoreke bisa nk’ibitangiye kugenda bigabanuka kuko ari abagabo cyangwa abagore bose bamaze gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kurwanya ihohoterwa”.

Ngo kuba mu miryango hatakigaragaramo gucana inyuma biterwa n’uko hakagijwe ingamba zo guhashya iki kibazo, ku buryo hashyizweho ibihano birimo gufunga uwahemukiye mugenzi we agafungurwa hatanzwe imbabazi na nyiri ugukorerwa icyaha.

Abashakanye barasabwa kwirinda, kwifata, kubahana hamwe no gufatanya kugira ngo begeranye imbaraga zabo kuko aribyo byonyine bizatuma iterambere rirambye riboneka mu ngo zabo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se ahubwo ni ikibazo cy’akamaro , ko ari ikibazo cyo guha abantu agaciro , burya gufata abagore barenzi babiri ugashyira murug bose bakitwa abawe ni uguha igitsina gore agaciro gacye, kandi binyuranye ni umuco wacu mu Rwanda rwose , nndetse urebye naho igihugu kigana iri terambere ryihuta gutya bizaba bikomeye mugihe kiri imbere kubera gushakira abana amashuri meza nimibereho myiza yizihiye umwana , gutunga abagore benshi ntibizapfa korehera kuwuzaba ateganya kubigenza gutya

kamanzi yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka