Nyabihu: Abaturage basanga gutanga serivise nziza ari urufunguzo rw’iterambere

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu basanga gutanga serivise nziza mu rwego rwose umuntu yaba arimo ari urufunguzo rw’iterambere mu gihugu. Ibi babivuga mu gihe u Rwanda rugenda rwifatanya n’ibindi bihugu muri gahunda z’iterambere zinyuranye, aho abaturage basanga abanyarwanda bakwiye kurushaho gufunguka mu mutwe bakakirana yombi ababagana, bityo bakarushaho gutera imbere.

Nyuma y’aho u Rwanda rwinjiriye mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EAC), byinshi mu bikorwa ku bihugu biri muri uyu muryango byarorohejwe ku buryo byoroshye ko umuntu yajya gukorera mu gihugu runaka, ndetse no kuvana ibicuruzwa mu gihugu bijya mu kindi byaroroshye.

Ibi bituma bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko gahunda ya "Nayombi” (kwakirana urugwiro abakugana no gutanga serivise nziza) ikwiye kuba umuco kuri buri munyarwanda wese mu cyo akora icyo ari cyo cyose.

Uyu mucuruzi asanga umuntu mu rwego akoramo rwose akwiye gutanga serivisi nziza.
Uyu mucuruzi asanga umuntu mu rwego akoramo rwose akwiye gutanga serivisi nziza.

Habimana Innocent, umucuruzi mu murenge wa Mukamira, avuga ko ubusanzwe kwakirana yombi ukugannye ari ikintu nk’abacuruzi basanzwe bazi kandi bakanguriwe kuva kera. Yongera ho ko iyo wakiriye umuntu neza bituma agaruka kandi akakuzanira n’abandi bitewe n’urugwiro wamwakiranye.

Ati “abo iyo baje ukabakira neza, nabo bagenda bazana abandi bityo bityo, ukarushaho kugira abakiriya bakugana benshi n’iterambere rikuhuta”.

Yongeraho ko no mu zindi nzego ari uko, igihe wakiriye umuntu neza agushima kandi akishimira serivise umuhaye bityo akazagaruka cyangwa se akayobora n’abandi aho hantu.

Shingiro Eugène, umwe mu bakozi ukunze kwakira abaturage bashaka serivise y’urwego akoramo mu biro, avuga ko iyo wakiriye umuturage vuba, urugero nk’umuhinzi bituma ikibazo cye gikemuka vuba kandi agataha hakiri kare bityo agasubira mu mirimo ye.

Shingiro asanga umuntu akwiye gutanga serivisi nziza ku bamugana bose kuko abantu ari magirirane.
Shingiro asanga umuntu akwiye gutanga serivisi nziza ku bamugana bose kuko abantu ari magirirane.

Mu gihe umusiragije cyangwa ntumukemurire ikibazo vuba avuga ko bituma na ya mirimo y’ubuhinzi yakoraga idindira, bityo ugasanga umusaruro ubaye muke kandi bikaba byagira ingaruka ku bahaha ku isoko bose. Kuri we asanga icyo abanyarwanda bakwiriye kumenya ari uko abantu bose ari magirirane.

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bakomeza bavuga ko mu gihe umuntu atanze serivisi mbi, uretse igihombo akuramo ku giti aba anatanze isura mbi ku gihugu bityo bikaba byagira uruhare mu idindira ryacyo.

Kuri ubu mu Rwanda ahatangirwa serivise haba mu turere, ku biro bitandukanye by’ubuyobozi n’ahandi usanga hari nimero za telefoni umuntu utishimiye serivise ahawe yahamagara ho kugira ngo ubishinzwe akosorwe, bikaba biri mu rwego rwo gushishikariza buri wese utanga serivise kuyitanga neza kandi n’uhawe imbi akamenya ko afite uburenganzira bwo kuyanga.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo umuntu aje akugana ukwamwakira neza bituma agenda yishimye biyo akaba yazanagaruka cg se akakurangira abandi

masore yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka