Ngoma: Abahoze muri “local defense” basezerewe ku mugaragaro hakirwa DASSO

Abagabo n’abagore 600 bahoze mu rwego rushinzwe umutekano mu baturage ruzwi nka “local defense” bo mu karere ka Ngoma basezerewe ku mugaragaro maze hakirwa urundi rwego rushya DASSO rugizwe n’abantu 98 bazajya bakorera mu baturage.

Mugusezerera ku mugaragaro uru rwego rwa local defense tariki 29/08/2014 banahawe icyemezo cy’ishimwe (certicate) cy’uko bakoreye igihugu neza mu gucunga umutekano.

Cyakaraba Eric umwe mu basezerewe, avuga ko nubwo bashoje inshingano bari barahawe nka local defense, batavuye mu gucunga umutekano.

Yagize ati “Kuba badusezereye ntibivuze ko turangije inshingano z’umutekano, ahubwo tuzafatanya n’uru rwego rwa DASSO turuha amakuru dukomeze tubungabunge umutekano umuturage akomeze kwiteza imbere mu mutekano. Tugiye gushinga amakoperative natwe twiteze imbere.”

Cyakaraba akomeza avuga ko abona mu gihe bamaze bakora bageze kuri byinshi bijyanye no kubungabunga umutekano mu baturage, ariko asaba urwego rushya rwa DASSO gushyira ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo bisa naho bashoje bitaracika.

Abasezerewe mu rwego rwa local defense bavuga ko bazakomeza gukorera igihugu bafatanya n'urwego rushya rwa DASSO mu kubaha amakuru.
Abasezerewe mu rwego rwa local defense bavuga ko bazakomeza gukorera igihugu bafatanya n’urwego rushya rwa DASSO mu kubaha amakuru.

Abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano basabye aba basezerewe kurangwa na discipline kugirango nabo babe babona amahirwe yo kuba bazatoranwa mu bajya muri DASSO igihe bibaye ngombwa. Banabasabye kwiteza imbere mu buzima bagiyemo kugirango nabo bubake igihugu giteye imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yasabye abasezerewe mu rwego rwa local defense kwiteza imbere bishyira mu mashyirahamwe ndetse anabemerera ubufasha bw’akarere igihe bazaba bakoze amashyirahamwe biteza imbere. Yanabasabye kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi kugirango bazabashe kugera kuntego zabo.

Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’akarere tubahaye certificate ngo tubagaragarize ko umurimo mwakoranye ubwitange igihugu cyawishimiye. Namwe murasabwa gukomeza ubwo butwari aho mugiye muharanira kwiteza imbere, mwirinda gutwarwa n’ibiyobyabwenge kandi nimushinga amakoperative afatika akarere kazabafasha.”

Urwego rw’umutekano rwa local defense rwashyizweho kuva mu mwaka wa 1997 rukaba rwarasimbuwe n’urundi rwego rushya rwa DASSO ruzatangira inshingano tariki ya 01/09/2014.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka