Ruhango: Igiterane cy’iminsi ine gisize abakirisitu bafashe ingamba mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Mu giterane bamazemo iminsi ine, abakirisitu bari mu matorero atandukanye mu karere ka Ruhango, baravuga ko bashoboye kuhigira byinshi bijyanye no kwegerana n’Imana, ariko cyane cyane guha agaciro gahunda za Leta zirimo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Ni igiterane cyatangiye ku wa kane tariki ya 28/08/2014 gisozwa kuri iki cyumweru tariki ya 31/08/2014, cyateguwe n’ihuriro ry’amatorero akorera mu karere ka Ruhango kigamije gukangurira abakirisitu kwitabira gahunda za Leta.

Iki giterane cyatangiraga mu gitondo abakitabiriye bagahugurwa kuri gahunda za Leta zitandukanye, abakirisitu bakitabiriye bahamya ko bahungukiye byinshi cyane cyane kubana neza n’abandi birinda amacakubiri.

Abakirisitu bavuga ko bahungukiye byinshi birimo kurwanya amacakubiri.
Abakirisitu bavuga ko bahungukiye byinshi birimo kurwanya amacakubiri.

Hitimana Jean de Dieu, ni umukiristu wo mu itorero rya Assamble de Dieu. Avuga ko muri iki giterane amenye uko agomba kubana neza n’abandi yirinda amacakuburi, akavuga ko agiye gushishikariza abandi kumva neza gahunda ya “ndi umunyarwanda” ibaganisha ku bumwe n’ubwiyunge.

Pasiteri Ntakirutimana Vincent uhagarariye ihuriro ry’amatorero mu karere ka Ruhango, ashimangira ko mbere y’uko umuntu aba umukiristu haba harabanje ubunyarwanda, akavuga ko ariyo mpamvu bakwiye kumva neza gahunda ya “ndi umunyarwanda” baharanira ubumwe n’ubwiyunge.

Abayobozi b'amatorero basabwe kubiba imbuto z'ubumwe n'ubwiyunge.
Abayobozi b’amatorero basabwe kubiba imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge.

Rev pst Gatabazi Alfred uhagarariye itorero Poethammi Christian fellowship in Rwanda, aravuga ko igihe cyose abayobozi b’amatorero bumvise neza gahunda za Leta nta cyabuza abakiristu kuyumva, agasaba abayobozi b’amatorero kubanza bagakira bo ubwabo.

Iki giterane kiba buri mwaka ngo kimaze guhindura byinshi mu mibanire y’abanyarwanda ndetse gifasha benshi kugarukira Imana bitandukanya n’ibibi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka