Menya byinshi kuri Mayor Nzamwita uyobora akarere ka Gakenke

Kigali Today (K2D) yagiranye ikiganiro cyihariye n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita ayitangariza byinshi mu buzima bwe kuva ku mirimo ya Leta itandukanye yakoze kugeza ku myidagaduro n’ifunguro akunda.

K2D: Muratangira mwibwira abasomyi b’urubuga rwa Kigali Today

Nzamwita: Nitwa Nzamwita Deogratias nkaba naravutse mu mwaka wa 1964 ku itariki ya 15 Kanama ni ukuvuga ko ubu maze kuzuza imyaka 50, nkaba naravukiye hano mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke mu kagari ka Kagoma.

K2D: Mwigiye he amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza?

Nzamwita: Amashuri abanza nayigiye hano mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke ku kigo cyitwa Karuganda, ayisumbuye nayigiye mu iseminari ntoya yo ku Rwesero niho narangije mu bijyanye na Latin Science cyangwa se ikiratini n’ubumenyi, nyuma yaho rero nahise njya muri kaminuza mu 1984.

Twigiye kaminuza mu ishami ryayo ryabaga Ruhengeri Nyakinama aho nagiye kwiga muri faculty ya letter ariko muri Option ya Geography niho narangije muri 1989, nkimara kuhiga nahise mpigisha nk’umwasisita kuko cyera byari byemewe mpigisha imyaka itanu yose kugera hafi muri 1993.

K2D: Murubatse nyakubahwa mayor? Niba mwubatse mufite abana bangahe?

Nzamwita: Kuko nkuko ubivuze ndubatse, mfite umugore umwe nkuko itegeko ribiteganya, nkaba mfite abana bane abakobwa babiri n’abahungu babiri.

K2D: Mumaze igihe kingana iki mukorera Leta?

Nzamwita: Birumvikana ko hashize igihe kirekire nkorera Leta, kubara mu myaka ugaterateranya ako kanya ntago byoroshe, ariko nigishije muri kaminuza nk’umu asisita imyaka itanu, nanone kuva muri 1999 ntangira akazi kajyanye n’iby’ubuyobozi aho nabaye sous prefet wa sous prefegitura ya Kinihira umwaka umwe; mu mwaka wa 2000 nagiye ku ntara ya Byumba aho nabaye uwo bita abayobozi bashinzwe ubutegetsi n’amategeko nari na noteri icyo gihe kugera mu mwaka wa 2006.

Kuva uwo mwaka kugera 2011 nari umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu, kuva rero 2011 kugeza ubu niho natorewe muri manda y’imyaka itanu yo kuba umuyobozi w’aka karere ka Gakenke.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita.

K2D: Iyo mutari mu kazi mukunda gukora iki?

Nzamwita: Iyo ntari mu kazi akenshi pasiyo (passion) yanjye ni ugusoma ibitabo, nkunda gusoma ibitabo cyane yaba ibijyanye n’ibimfasha mu kazi ariko na za roma ndazisoma ndetse n’ibindi bitabo bijyanye na Science cyane cyane muri domaines zinyuranye nk’izo ntize.

K2D: Bitumye ngira amatsiko yo kumenya igitabo ukunda mu bitabo byose waba warasomye?

Nzamwita: Mu bitabo byose nasomye igitabo nakunze cyane ni icya Maxwell cya The Seven Habit of a Leader.

K2D: Ni iyihe firime yabanyuze mu bwana bwanyu?

Nzamwita: Firime zo nagiye ndeba nyinshi, ariko firime numva yaba yarandyoheye cyane, hari udufirime turi romantike (romantic) tugaragaza nk’umwana ashobora kuva mu buzima busanzwe bw’igiturage akazamuka. Hari agafirime kitwa Mari mar.

K2D: Nyakwubahwa mayor mukunda ibihe biryo?

Nzamwita: Ibiryo nkunda nibyo bita Salade de Fruits, ni kwa kundi haba hari imbuto zivanze bazikase nicyo kintu nkunda cyane.

K2D: Mwumva urubyiruko rw’u Rwanda rwamera rute?

Nzamwita: Icyo numva ni uko urubyiruko rw’u Rwanda, kuri ubungubu hari ibintu byinshi birurangaje birushuka ugasanga ibijyanye no kwitanga no kwitabira umurimo ubona batabyitabira cyane, ndavuga muri rusange kuko harimo n’ababyitabira.

Urubyiruko rukwiye kuba urubyiruko koko rukitabira umurimo, urubyiruko rurangwa na discipline, urubyiruko rugira n’icyerekezo rukumva ko ejo azaba aribo bayobozi b’ejo b’iki gihugu, igihugu cyacu cyikazarangwa n’abayobozi beza n’abaturage beza.

K2D: Ni iyihe siporo mukunda gukora muyikora ryari?

Nzamwita: Ubundi siporo nkunda cyane ni football niyo nkunda, ariko ntago mbona umwanya wo kuyipuratika (practice), ariko ubungubu iyo mpuratika ni ka jogging nk’iyo mbonye umwanya kubera inshingano z’akazi.

K2D: Ni uwuhe mukinnyi mukunda ku isi?

Nzamwita: Ngirango mu bakinnyi ba firime umukinnyi nakunze cyane, ni umukinnyi washoboye kuzamuka akava no mu bukinnyi busanzwe bwa firime akajya no mu myanya y’ubuyobozi, ni umugabo witwa Schwarzenegger ni umugabo nkuda cyane rwose.

Mu bijyanye n’umukinnyi wa football, umuntu nkunda cyane ni uwitwa Samuel Etoo Fils kuko mbona ari umukinnyi ugira confidence cyane.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mayor wacu arkoze ni umuntu wumugabo pee Kandi turamukunda gakenke twese

Uwayo jean paul yanditse ku itariki ya: 23-12-2019  →  Musubize

ushaka impinduka koko ntabwo yicara ahubwo ashyira mubikorwa ,mayor arakoze kubwimpanuro aduhaye
nkurubyiruko

tuyishimire samuel yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka