Huye: Imodoka yashotse iy’igishanga kubera abarwaniraga mu muhanda

Ahitwa i Gihindamuyaga, hafi y’umuhanda wa kaburimbo, hari ikamyo yataye umuhanda igana mu kabande. Ngo iyi mpanuka yangije iyi modoka mu buryo budakabije yatewe n’abanyamaguru barwaniraga mu muhanda.

Nk’uko bivugwa n’umufasha wa shoferi, iyi kamyo ngo yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali. Impanuka yo ngo yabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 29/8/2014, mu masaa moya za nijoro.

Uyu mufasha wa shoferi avuga ko babonye abantu babiri barwaniraga rwagati mu muhanda hanyuma bombi bawugaramamo. Hakurya y’umuhanda, mu gahanda gaturuka iburyo, ngo hari abandi bantu batatu bari bakurikiye abangaba bihuta, bigaragara ko bari kumwe kandi na bo batonganaga.

Iyi modoka yataye umuhanda bitewe n'abantu bawurwaniragamo.
Iyi modoka yataye umuhanda bitewe n’abantu bawurwaniragamo.

Shoferi ngo yabonye aba babiri bagaramye mu muhanda yashatse kubakatira maze imodoka ihita imushokana ahagana mu gishanga. Ku bw’amahirwe ariko ntiyaguye cyangwa ngo ikomeze igana mu gishanga nyir’izina.

Icyakora, ngo shoferi n’umufasha we ntibabashije kubona aba bantu imbonankubone ngo bamenye n’icyo bapfaga kuko ngo aho babashirije gusohoka mu modoka basanze bagiye.

Imodoka yarenze umuhanda ariko ntiyahirimye.
Imodoka yarenze umuhanda ariko ntiyahirimye.

Kubera iyi mpanuka Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’akarere ka Huye, avuga ko abantu bagomba kumenya ko umuhanda batawugendamo uko biboneye, kuko ugendwamo na benshi ndetse na byinshi.

Ati “abantu bakwiye kumenya ko umuhanda atari umuharuro ngo bawukoreremo ibyo bashatse byose cyangwa ngo bawukiniremo.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka