Minisitiri w’Umuco na Siporo arifuza ko ibitaramo by’ubuntu byacika

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza mu gihe gito amaze agarutse kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, hakomeje kugenda hagaragara impinduka nyinshi zigamije guteza imbere abahanzi no kugira ngo babashe gutungwa n’impano zabo.

Kimwe mu byo Minisitiri Joseph Habineza yavuze, ni ukuba abahanzi bashyira ingufu mu buhanzi bwabo ndetse byaba byiza kurushaho bakiga umuziki kugira ngo barusheho kuwukora by’umwuga.

Yongeye ho ko abahanzi bakwiye gushyira ingufu mu muziki w’umwimerere bityo barusheho gushimisha abakunzi babo no kubaha koko ibibanyura.

Minisitiri Habineza yishimiye irushanwa rya PGGSS 4 ariko asaba ko ibitaramo by'ubuntu byacika.
Minisitiri Habineza yishimiye irushanwa rya PGGSS 4 ariko asaba ko ibitaramo by’ubuntu byacika.

Mbere y’uko hatangazwa umuhanzi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro yaryo ya kane (PGGSS 4), yavuze ko bishimishije cyane kubona stade yuzura abantu kandi bose bishimiye abahanzi, ariko yongeraho ko ibitaramo by’ubuntu bigomba gucika.

Yagize ati “ntago narinzi ko hari abahanzi b’Abanyarwanda bashobora gutuma abantu ibihumbi 50, mirongo 60 bishima nk’uku nguku. Birerekana ko bari gutera imbere, ahasigaye ni ukureba ukuntu batashimisha abanyarwanda gusa, bashimisha n’ab’ahandi”.

Yakomeje agira ati “Ntago ibintu by’ubuntu ari byiza. Bituma abantu baba abanebwe nta no guhiganwa bibaho. Ubu se aba bantu bose bari hano n’iyo ubishyuza ijana twari kubona angahe? Ibintu by’ubuntu ntago ari byiza, byica abantu mu mutwe”.

Ibi kandi ntabwo ari Minisitiri Habineza wenyine ubivuze, hari n’abandi bantu banyuranye bagenda babivuga dore ko mu minsi ishize ndetse no kugeza ubu bigoye kubona umuhanzi akoresha igitaramo icyumba yakoreyemo kikuzura kandi mu gihe cyashize byarabagaho ndetse bakanabura aho bicara.

Ibi, kimwe n’ibindi bitekerezo n’ibyifuzo bikomeza gutangwa biramutse byizweho neza bigashyirwa mu bikorwa, nta kabuza umuziki nyarwanda watera imbere ukarenga imbibi ndetse n’abahanzi nyarwanda bakarushaho gutera imbere.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka