Abasezeranye bageze mu zabukuru bagira inama abakiri bato kubareberaho

Umugabo n’umugore Francois Bedishye uri mu kigero cy’imyaka 75 n’umugore we Dancila Mujawamariya uri mu cyigero cy’imyaka 65 basezeraniye imbere y’Imana mu itorere ry’aba methodiste Paruwasi ya Kicukiro, basaba abakiri bato babana batarasezeranye kubikora kuko baba babana nko mu buraya.

Ibi babitangarije Kigali Today ubwo basezeranaga nyuma y’imyaka igera kuri 50 babanaga mu buryo butemewewe n’amategeko ariko bakaza gufata iki cyemezo kubera abakirisitu bakomeje kubibasaba nyuma y’uko bakiriye agakiza.

Basezeranye nyuma y'imyaka myinshi babyaranye abana bagera kuri batanu.
Basezeranye nyuma y’imyaka myinshi babyaranye abana bagera kuri batanu.

Uyu mukambwe ugaragaza izabukuru mu mivugire ye, yatangaje ko yari yarinangiye gusezerana kubera icyo we yita ubusore bwari bwaramubase akumva ko ntacyo bimaze gusezerana. Ariko kuri ubu yemeza ko kubana gutyo nawe nta mahoro byamuhaye icyo gihe cyose.

Yagize ati “Urumva nari umusore nkumva ntacyo bimbwiye ibyo gusezerana ariko kuri ubu ndumva narushijeho kumukunda kandi tugiye gukomeza kubana neza kuruta mbere, kandi nzakomeza mukunde.”

Bagaragaza izabukuru ariko bakavuga ko urukundo rwabo rukiri rushya.
Bagaragaza izabukuru ariko bakavuga ko urukundo rwabo rukiri rushya.

Mujawamariya nawe yemeza ko muri iyo myaka yose yabanye n’umugabo we badasezeranye yumvaga abayeho nk’indaya, agakangurira abandi batarabikora gusezerana kuko kubana badasezeranye ari icyaha imbere y’Imana n’amategeko.

Mathieu Niyonkuru, mwalimu w’ishuri ry’ivugabutumwa rya Eglise Methodiste Libre de Kicukiro, yatangaje ko basezeranyije imiryango itanu, bakaba bari bamaze igihe babahugura banabigisha ibyiza byo kubana basazeranye.

Abakoze ubukwe bose bagera kuri batanu barapfukamye barasengerwa.
Abakoze ubukwe bose bagera kuri batanu barapfukamye barasengerwa.

Ati “Tugiye gushyiraho ingamba zo gukomeza kubasura mu rugo kugira ngo ririya sezerano bagiranye hagati yabo rikomeze kubabera iry’umugisha n’abana babo bakomeze kunezerwa. Abasigaye nabo twavuze ko muri uku kwezi kwa cyenda dukomeza kuganira nabo ku buryo mu kwezi kwa 10 tuzongera gusezeranya indi miryango isigaye izatwemerera.”

Yatangaje ko usibye no gukomeza kuvasezeranya bazanabigisha imibanire hagati y;umuryango kugira ngo banagabanye ingo zisenyuka zamaze kubana.

Abantu baje kubifuriza urugo rwiza ari benshi.
Abantu baje kubifuriza urugo rwiza ari benshi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wooow, igikorwa kinyamibwa , gusa muri iyi minsi biragoye kuzabona abantu bamara igihe kingana gutya , iterambere rigenda rituzanira byinshi harimo nibibi, gusa twagakwiye gufata urugero rwiza nkuru , rukatubera akabando kiminsi

manzi yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka