Rutsiro: Abanyekongo bahaza kurema isoko batangiye gupimwa Ebola

Itsinda ry’abaganga bo ku bitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro ryatangiye gupima indwara ya Ebola ku Banyekongo baza muri ako karere kurema isoko rya Nkora mu murenge wa Kigeyo mu rwego rwo kwirinda ko Ebola yagaragaye muri Kongo yagera mu Rwanda.

Iri tsinda ryatangiye iki gikorwa kuri uyu wa gatandatu tariki 30/08/2014 ibi bikaba biri muri gahunda ya minisiteri y’ubuzima yo gukumira indwara ya Ebola yamaze kugaragara mu gihugu cya Kongo aho ku mipaka y’u Rwanda n’iki gihugu hafashwe ingamba zo kujya bapima Abanyekongo baza mu Rwanda.

Abanyekongo basesekaye ku cyambu cya nkora baje kurema isoko.
Abanyekongo basesekaye ku cyambu cya nkora baje kurema isoko.

Buri munsi w’isoko iri tsinda ry’abaganga rizajya ripimira Abanyekongo ku cyambu cya Nkora aho bazajya bava mu bwato umwe kuri umwe bakabanza kubonana na muganga kugirango apimwe mbere yo kujyana cyangwa kujya kugura ibicuruzwa mu isoko rya Nkora.

Dr Mupemba Kabeja Ferdinand ukora ku bitaro bya Murunda hamwe na bagenzi be nibo bapimye ku ikubitiro Abanyekongo bari baje kurema isoko rya Nkora bakaba baratangaje ko nta Munyekongo n’umwe wagaragaweho Ebola.

Dr Ferdinand Mupemba na bagenzi be bapimye Abanyekongo.
Dr Ferdinand Mupemba na bagenzi be bapimye Abanyekongo.

Abanyarwanda batuye muri ako gace batangarije Kigali Today ko icyo gikorwa cyo gupima Abanyekongo ari cyiza kubera ko icyo cyorezo kitazagera ku butaka bwabo. Uwitwa Uwingeneye yagize ati “njyewe ndabona iki gikorwa ari cyiza kuko ntabwo Abanyekongo bazatwanduza EBOLA niba bazajya babanza gupimwa”.

Ku ruhande rw’Abanyekongo nabo batangaje ko gupimwa n’ubwo hari benshi bavuga ko atari uguhabwa akato kandi ngo ni byiza ko uwagaragayeho iyo ndwara atanduza abandi.

Bapimwe umwe ku wundi.
Bapimwe umwe ku wundi.

Kisambila Naphtari yagize ati “njyewe mbona kudupimwa ari byiza kugirango urwaye agaragazwe bityo ntiyanduze abaje kurema isoko n’ubwo hari abagifite imyumvire y’uko ngo ari uguhabwa akato”.

Abazagaragarwaho n’iyo ndwara ya EBOLA bazajya bitabwaho n’abo baganga kuko atazaba akiremye isoko nyuma hakorwe raporo muri minisiteri y’ubuzima kugirango yitabweho kurushaho. Inzego z’umutekano zizajya zicunga Abanyekongo bashobora kuba baca izindi nzira banga gupimwa.

Itsinda ry'abaganga ryari yitwaje imiti.
Itsinda ry’abaganga ryari yitwaje imiti.
Abanyekongo barema isokorya Nkora baba ari benshi.
Abanyekongo barema isokorya Nkora baba ari benshi.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

numvishije ngo muri congo hongeye kuboneka abantu bafite iki cyorezo, kandi tugendererwa nabatutanyi benshi cyane, ndetse natwe tukajyayo ni ukwitwararrika rwose iki cyoroze kitagera mugihugu cyacu, nkomeza gushima ministere y’ubuzima ikomeze gukora ibishoboka byose ngo hatagira ikigera kumunyarwanda aho ari hose mugihugu

karekezi yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

ni byiza gukumira iki cyorezo kuko kwirinda biruta kwivuza

vedaste yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka