Imyumvire ya bamwe mu bagore ngo ibangamira gahunda zo kurwanya ihohorerwa rishingiye ku gitsina

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi ngo basanga imyumvire ya bamwe mu bagore ikomeje kuba inzitizi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bagenzi babo kuko ngo iyo umugabo yibaniye neza n’umufasha we ngo hari bamwe mu bagore batangira kugenda bavuga ko ari inganzwa cyangwa yamuroze.

Murekeyemariya, umugore wo mu Mududgudu wa Butare, Akagari ka Munanira mu Murenge wa Gishyita ho mu Karere ka Karongi abyaye rimwe akaba yemeza ko abana neza n’umugabo we.

Kuba yibaniye neza n’uwo bashakanye ariko ngo hari bamwe mu bagore bagenzi be batabibona neza. Agira ati “Bagatangira bakavuga n’abaturanyi ngo twaroze abagabo bacu ukumva ari ikibazo.” Ibi ngo bivugwa cyane cyane n’abagore bafite abagabo bahora mu kabari bataha bakabakubita.

Binemezwa kandi na Ntakirutimana Charles, wo mu Murenge wa Gishyita uvuga ko abagore bashukana bagamije gusenya ingo z’ababanye neza. Agira ati “Usanga nk’umugore ufite umugabo uhora mu kabari agenda akabwira ufite umugabo utakajyamo akamubwira ngo umugabo we nta bwenge ntajya yegera abandi.”

Ibi ngo hari igihe bituma hari ubwo umugabo ataha umugore akamushyira ku nkeke bigatuma umutekano w’urugo uhungabana.
N’ubwo Muhawenimana na we yemera ko kuba ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gushinga imizi muri bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishyita, avuga ko guhinduka k’umugabo ahanini kujyana n’urwego rwe rw’imyumvire.

Agira ati “Hari igihe uba wubashye umugabo wawe mubanye neza bitewe n’uko umugabo abonye amwubashye akagufasha mu mirimo yose yo mu rugo. Abandi babibona bagatangira kuvuga ngo ni inganzwa cyangwa waramuroze.”

Uyu mugore avuga ko bitewe n’imyumvire umugabo ashobora guhita arekeraho gufasha umugore we cyangwa se ubundi ntabihe agaciro agakomeza kugufasha. Agira ati “Hari uba yari asanzwe azi ko amagambo nk’ayo azabaho n’iyo bavuga ibingana bite agakomeza kugufasha.”

Aha ni mu biganiro bijyanye no gukangurira abaturage guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Aha ni mu biganiro bijyanye no gukangurira abaturage guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Gashanana Saiba, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo bafashe ingamba z’uko inama z’ubukangurambaga zose zizajya zibera mu midugudu. Ibi ngo bizafasha abagifite imyumvire yo kumva ko ababanye neza baba bararoganye.

Gashanana agira ati “Ubu inama zose zikorerwa mu midugudu tugafatanya n’abavuga rikumvikana niba umukuru w’umudugudu avuze uw’umurenge akamwunganira cyangwa umwarimu akamwunganira.” Avuga ko bituma umuturage arushaho kumva neza ibyo bamubwira bikabafasha guha umurongo abaturage.

Abafite imyumvire ko imiryango ibanye neza iba yararoganye ngo nibagereranya imibereho n’iterambere byabo n’iby’abahisemo kubana buzuzanya, bo ubwabo ngo bazibonera isomo; nk’uko bisobanurwa na Ngendahayo Moise, Umuyobozi wa RWAMREC, umwe mu miryango irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Karongi.

Agira ati “Ni ubujinji! Njywewe umuntu nk’uwo icyo namubwira ni ukugereranya urugo rwe n’urw’usigaye abana neza n’uwo bashakanye akareba. We ubwe aziha isomo.”

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe umuntu haba ku mubiri haba mu mitekerereze haba ku myanya ndangagitsina cyangwa ku mutungo kubera ko ari umugore cyangwa umugabo kikamuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi.

Leta y’u Rwanda n’imwe mu miryango itegamiye kuri Leta bahagurukiye gutanga inyigisho zihindura imyumvire y’abaturage cyane cyane berekeza ku bwuzuzanye bw’umugabo n’umugore kuko ubwi buzuzanye ari inking ikomeye mu iterambere.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka