Rulindo: Abahinzi b’ibijumba bikize kuri vitamini A bafite imbogamizi z’aho kubihinga
Bamwe mu baturage bahinga ibijumba by’umuhondo bikize kuri vitamin A bo mu karere ka Rulindo bavuga ko ibi bijumba bikunzwe cyane ku isoko, gusa ngo bafite imbogamizi zo kubona ibishanga byo kubihingamo ngo babashe kubikwirakwiza henshi hashoboka.
Muhayimana Margarita uhagarariye koperative COTEMU, ikorana n’umuryango w’abahinzi n’aborozi mu Rwanda IMBARAGA, avuga ko ibyo bijumba bifitiye akamaro kanini abaturage ku bijyanye n’imirire myiza, ikibazo kikaba ari uko batabona umusaruro uhagije kubera batemerewe guhinga mu bishanga kandi ariho byera cyane.
Yagize ati “Ibi ni ibijumba byiza cyane bikize kuri vitamin A, birakunzwe cyane muri aka karere no mu gihugu cyose muri rusange iyo nitegereje ukuntu abantu baba babigura.Twifuza ko byakwira mu karere hose ariko nta ho dufite hahagije ho kubihinga kuko ntitwemerewe kubihinga mu bishanga kandi ni bwo bitanga umusaruro mwinshi. Nta bishanga dufite rwose ngo tubihingemo”.
Muhayimana akomeza avuga ko basaba ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bukabashakira ibishanga byo guhingamo ibi bijumba ,bityo bagatoza abandi bahinzi bagenzi babo kubihinga no kubirya mu rwego rwo kwinjiza amafranga no kuzamura imirire myiza mu ngo zabo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|