Muhanga: Umuyobozi w’akarere ntashyigikiye abakozi bako banga gutanga amakuru

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, aratangaza ko adashyigikiye na gato bamwe mu bakozi b’akarere ayoboye batinda cyangwa bakanga gutanga nkana amakuru basabwa n’ababifitiye uburenganzira. Yanasabye ko uwaba agifite imyitwarire nkiyo yisubiraho hakiri kare, kuko hari itegeko rirebana no kubona amakuru.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Kanama 2014 ku iterambere ry’ako karere ndetse no ku mikoranire n’itangazamakuru, umuyobozi w’akarere ka Muhanga yagarutse no ku banyamakuru bamwe na bamwe bashaka amakuru mu buryo bubihutiye cyangwa buboroheye ugasanga rimwe na rimwe batumvikana n’abo bayasaba.

Abajijwe niba azi ko hari abakozi b’akarere banga gutanga amakuru, yasubije ko abyumva abibwiwe n’abanyamakuru ariko akaba adashyigikiye na mba umuntu wese usabwa amakuru arebana n’akazi ke kandi adafite icyo abangamiyeho akarere maze akanga kuyatanga, avuga ko hamwe na komite nyobozi bafatanyije bagiye gusobanurira abakozi uko bakwiye kwitwara ku gutanga amakuru.

Meya Mutakwasuku (hagati) yatangaje ko adashyigikiye abakozi badatanga amakuru.
Meya Mutakwasuku (hagati) yatangaje ko adashyigikiye abakozi badatanga amakuru.

Umuyobozi ushinzwe abakozi mu karere ka Muhanga, Sebashi Claude, ari nawe muvugizi w’akarere nawe yemeza ko hari abakozi badatanga amakuru cyangwa ntibayatangire igihe, ariko anagaragaza byinshi birimo gukorwa ngo gutanga amakuru byihute, nko guhurira n’abanyamakuru kumbuga za internet zitandukanye n’ibindi.

Muri iki kiganiro, umuyobozi w’akarere ka Muhanga kandi yavuze ko adashyigikiye abanyamakuru yita ko baberaho gusingiza gusa (kuvuga ibyiza gusa) kuko ngo we adatinya kuvugwa n’ibyo adakora neza iyo bitagendanye n’ubuzima bwe bwite, cyangwa ibindi biteganywa n’itegeko.

Mu gukemura ibibazo birebana no gukorana n’itangazamakuru mu karere ka Muhanga, akarere gashyira mu mihigo yako gahunda z’ibiganiro n’abanyamakuru byibura inshuro 3 mu mwaka. Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 29 Kanama kikaba aricyo kibimburiye ibindi muri aka karere.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n'umuyobozi w'akarere ka Muhanga basabwe umusanzu mu kwihutisha iterambere mu baturage b'ako karere.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga basabwe umusanzu mu kwihutisha iterambere mu baturage b’ako karere.

Mu bibazo byakunze gukomerera itangazamakuru mu Rwanda harimo icyo kubona amakuru cyane cyane mu buyobozi ariko ubu Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko risaba abayobozi kujya batanga amakuru ndetse rikanateganya ibihano ku batabyubahiriza; gusa iryo tegeko rinagena amakuru adapfa gutangwa kubera impamvu zihariye zirimo umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka