Rusizi: Abafite amahoteri bafite impungengenge z’abana b’abakobwa basambanyirizwa mo

Abakora ubucuruzi bw’amahoteri mu karere ka Rusizi baragaragaza impungenge z’abana b’abakobwa baza kuryamana n’abantu bakuru mu mahoteri, ibintu bikunze kugaragara cyane mu gihe cy’ibiruhuko aho usanga abagabo bakuru basohokana abo bana mu buryo bwo kubashukisha ibintu kugira ngo babasambanye.

Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yateranye ku wa gatanu tariki ya 29/08/2014, Kankera Monique, umwe mu bafite amahoteri mu karere ka Rusizi yavuze ko iki kibazo giherutse kuboneka muri hoteri ye aho umuntu bigaragara ko akuze cyane yazanye umwana muto w’umukobwa kumurarana, ariko nyuma yo kumwitegereza akaza gusanga atari umugore we yahise amuhamagara kugira ngo amubaze iby’uwo mwana.

Abanyamahoteri bahangayikijwe n'ubusambanyi bukorerwa abana mu mahoteri.
Abanyamahoteri bahangayikijwe n’ubusambanyi bukorerwa abana mu mahoteri.

Uyu mugabo nyuma yo kubona ko afashwe ngo yahise yiruka arabacika ariko umwana baramusigarana bahita bahamagara ababyeyi be kugira ngo babereke ko bataye inshingano zabo zo kurera.

Kankera ashishikariza bagenzi be bafite amahoteri kutareba ku nyungu z’uko bagiye kwinjiza amafaranga gusa ahubwo bakareba no ku nyungu z’igihugu muri rusange, bakajya bakumira abakora icuruzwa ry’abana n’abaza gusambanya abana bato mu mahoteri.

Yavuze ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi butandukanye bakwiye gukora igenzura ku mahoteri yo mu Rwanda kuko naho hakorerwa ibikorwa bihohotera abana b’abakobwa bakiri bato.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar akangurira abayobozi n'ababyeyi kuba maso bagahangana n'isambanywa ry'abana rikorerwa mu mahoteri.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar akangurira abayobozi n’ababyeyi kuba maso bagahangana n’isambanywa ry’abana rikorerwa mu mahoteri.

Mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abana basambanyirizwa mu mahoteri, ni uko ku bufatanye bw’inzego zose cyane cyane abafite amahoteri n’utubari basabwe kubungabunga umutekano w’abana batunga agatoki abakora ibikorwa nk’ibyo bigayitse byo kwangiza abana b’igihugu bakajya bashyikirizwa inzego z’umutekano.

Abayobozi b’inzego zibanze basabwe gukangurira ababyeyi kujya baba maso ku bana babo cyane cyane bagira umwanya wihariye wo kubaganiriza ku bishuko biri hanze aha.

Mu zindi ngamba zafashwe nyuma yo kubona ko icyo kibazo gihari abafite amahoteri muri aka karere biyemeje gukorera hamwe bahanahana amakuru cyane cyane bagaragaza ahazajya haboneka ikibazo nk’icyo cyo gusambanya abana bato, kandi abatabigaragaje mu gihe byabaye bakabihanirwa mu gihe baramuka bafashwe.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka