Nyamasheke: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Shara yahitanywe n’impanuka

Ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 29/08/2014 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri, nibwo hamenyekanye inkuru mbi y’urupfu rw’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Shara mu murenge wa Kagano, Niyitegeka Twahirwa Marie Rose, akaba yaguye mu mpanuka yabereye mu ishyamba rya Nyungwe nyuma y’uko imodoka yari ibatwaye yarenze umuhanda ikagwa mu manga.

Iyi modoka yari itwaye abantu 7 harimo na nyakwigendera wari kumwe n’abana be 2 bo bakaba bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Kibogora.

Muri iyi modoka harimo kandi umuyapani umwe wahise ujyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal biri i Kigali.

Nk’uko bitangazwa n’ababonye uko impanuka yabaye bavuga ko imodoka yihutaga kandi bikaba bishoboka ko umushoferi yari yarangaye bigatuma arenga umuhanda dore ko n’imvura yagwaga.

Kubera uburyo ishyamba rya Nyungwe riteye ntibyoroshye kwemeza ko babashije guhita babona ubutabazi kuko baguye ahantu mu manga nini cyane, gusa kuko impanuka yabereye hafi yo Kuwinka byatumye abahakora bahita batabaza, abagihumeka bahita bajyanwa mu bitaro bitandukanye bya Bushenge, Gihundwe ndetse na Kibogora.

Iyi modoka yakoze impanuka yari itwaye bamwe mu barimu bari bavuye guhugurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) uburyo bwo kujya bahanahana amakuru mu gihe hari ubumenyi bungutse, ndetse n’uburyo abarimu bashobora kujya bafashanya mu rwego rwo kuzamurana mu myigishirize hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Jean Claude Umugwaneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IGENDERE MUVANDIMWE
IMANA IKWAKIRE
URUHUKIRE MU MAHOR
UTASHYE PAPA N ABACU

rugorirwera yanditse ku itariki ya: 10-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka