Nyanza: Umugore yariwe asaga ibihumbi 40 n’abiyita ko ari abakozi ba MTN

Umugore w’imyaka 44 y’amavuko uvuga ko atuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yariwe amafaranga ibihumbi mirongo ine na Magana atanu y’u Rwanda n’abantu biyita abakozi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda nyamara bagambiriye kumurya utwe.

Uyu mugore wasabye ko amazina ye agirwa ibanga ariko akemera gutanga amakuru y’uko byamugendekeye kugira ngo bibere abandi isomo, avuga ko yahamagawe na telefoni imubwira ko yatsindiye igihembo cya miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, uwo mutekamutwe wakoresheje nimero ya telefoni ya 0787709210 amubwira ko ari umwe mu banyamahirwe batoranyijwe na MTN ngo bahabwe igihembo cy’uko babaye abafatabuguzi beza.

Muri icyo kiganiro cyabo bombi ngo uyu mutekamutwe yamusabye kohereza amafaranga ibihumbi 25 amwizeza ko nta mpungenge bigomba kumutera kuko isosiyete ya MTN isanzwe igenera abantu ibihembo bitandukanye.

Agira ati “ayo mafaranga niyo nari mfite mu nzu maze ndayamwoherereza hashize nk’amasaha atatu ambwira ko muha andi ibihumbi 70 ariko mbonye ko ntayabona narabihakanye”.

Hashize nk’amasaha agera kuri atatu wa muntu yongeye kumuhamagaza indi numero ya 0789644110 amubaza ko hari ayo yabashije kubona undi avuga ko yabonye umuntu umuha ibihumbi 15 maze nabyo amusaba kubyohereza arabikora.

Karibushi,Umukozi wa MTN arasaba abafatabuguzi bayo kutagwa mu mutego w'abatekamutwe babiyitirira.
Karibushi,Umukozi wa MTN arasaba abafatabuguzi bayo kutagwa mu mutego w’abatekamutwe babiyitirira.

Tariki 25/08/2014 uyu mugore avuga ko yahamagaye nimero yari asanzwe avuganiraho n’uwo mutekamutwe amubwira ko amafaranga yatanze ari ayo kwiga dosiye, amwuka inabi amubwira ko yihangana kugeza igihe bazamuhamagarira.

Nyuma yo kubivuganaho n’undi mugore ngo niwe wamuhishuriye ko yatekewe imitwe maze yerekeje kuri MTN ishami rya Nyanza naho bamubwira ko ubujura nk’ubwo babukoreye abandi bantu benshi niko gutaha ararira arihanagura nk’uko abivuga.

Lucien Karibushi umukozi wa MTN mu turere twa Nyanza, Nyaruguru, Huye, Gisagara na Nyamagabe arasaba abafatabuguzi ba MTN kuba maso bakirinda abo bantu babiyitirira bagamije kubarya utwabo.

Agira ati “bariya bantu barya abantu amafaranga si abakozi ba Mtn kuko twe iyo twageneye umuntu igihembo ntitumwaka amafaranga ahubwo turayamuha tukamubwira uburyo azagera ku cyicaro cyacu bariya rero urumva ko ntaho bahuriye natwe”.

Uyu mukozi wa MTN yagiriye abantu inama yo kutagirira icyizere umuntu wese ubahamagaye ababeshya ko ari igihembo batsindiye hanyuma bikarangira bamwatse amafaranga.

Yasabye ko abantu kwirinda ubu butekamutwe ndetse bagahagarika ibiganiro nabo kuko nta kindi cyiza baba babashakira usibye kurya amafaranga abantu bashukika babeshya ibihembo bitazigera binabaho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

None se ko mwabaruye abene gihugu mubizeza umutekano wabo,kuki MTN na Police mutaakurikirana abo bantu? Ngira ngo MTN ifashe izo numero mukagaragaza umwirondoro w’uyikoresha Police yabafata.bitari ibyo rero ibarura rya Sim card ntocyo byaba bimariye abanyarwanda.

Pablo yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

Umutekamutwe yara mpamagaye ambwira ko natsindiye 800000frw yiyita ko ari umukozi wa mtn m.money,ariko ansaba kugura m2u yd 6500frw,mwitonde!!

James yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

Nanjye uwo mutekamutwe yarampamagaye ampa amasaha 6 ngo mbe nguze me to you ya 6000 ! Ndamutsembera!!!!!!!!!!!!

Amabandi ,ahaaa ni ukwitondo

Sabwenge yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka