Iburasirazuba: Kazarwa ni we wegukanye umwanya w’Ubusenateri

Imibare y’agateganyo yavuye mu ibarura ry’amajwi yo mu matora ku mwanya wa Senateri uhagarariye intara y’iburasirazuba irerekana ko Kazarwa Gérturde ari we wahize abandi ku majwi asaga gato 80%, atsinze bagenzi be bahatanaga ari bo Muhimpundu Claudette wagize amajwi asaga gato 10% ndetse na Bagwaneza Théopiste wagize amajwi arenge gato 9%.

Ibi bitangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29/08/2014, na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, nyuma y’uko ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi hari hamaze kuba ibarura ry’amajwi yavuye mu matora yabaye uyu munsi muri iyi Ntara y’Iburasirazuba.

Kazarwa Gertulde ni we watsindiye umwanya w'umusenateri w'Intara y'Iburasirazuba.
Kazarwa Gertulde ni we watsindiye umwanya w’umusenateri w’Intara y’Iburasirazuba.

Abagombaga gutora bari 476 ariko imibare yakusanyijwe mu biro by’itora by’uturere turindwi tw’Intara y’Iburasirazuba igaragaza ko abatoye ari 461 bangana na 96.85%. Abatoye bose batoye neza ku buryo nta mpfabusa yabonetse muri aya matora.

Muri aya majwi y’abatoye, Kazarwa yabonye amajwi 371, uwamukurikiye ni Muhimpundu Claudette wagize amajwi 47 naho Bagwaneza Théopiste araheruka n’amajwi 43.

Aha ni kuri site y'itora ya Rwamagana ubwo bari batangiye kubara amajwi.
Aha ni kuri site y’itora ya Rwamagana ubwo bari batangiye kubara amajwi.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje by’agateganyo ko Kazarwa Gérturde wagize amajwi 80.20% ari we wabaye uwa mbere akaba yatsindiye umwanya w’umusenateri yahataniraga na bagenzi be.

Prof. Mbanda yavuze ko mu gihe hashira iminsi ibiri abakandida batsinzwe bakagaragaza ko nta kibazo bafite, Komisiyo y’Amatora izatangaza bya burundu uwatsinze aya matora naho ngo uwagira ikibazo, yagishyikiriza komisiyo y’amatora ariko by’umwihariko Urukiko rw’Ikirenga.

Abakandida biyamamarizaga guhagararira intara y'iburasirazuba muri Sena.
Abakandida biyamamarizaga guhagararira intara y’iburasirazuba muri Sena.

Aya matora yabaye mu Ntara y’Iburasirazuba yari agamije gutora umusenateri usimbura Mukabalisa Donathile wari umusenateri uturuka mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko akaba yaragiye mu mutwe w’abadepite, ndetse akaba ari we uwuyoboye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gukorera igihugu nicyo atorewe atowe ni abaturage ngo abavugannire ageze kubakura ibibazo bafite bamugejejeho tumwifurije akazi keza, kandi ikizere agiriwe ntazagipfushe ubusa

kalisa yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka