Rubaya: Umugabo n’umugore babasanze mu nzu bapfuye

Umugabo witwa Nzimurinda Felecien n’umugore we Cyabuga Josephine bari batuye mu mudugudu wa Mugurano mu kagari ka Ngange mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi babonetse barapfiriye mu nzu.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome avuga ko bamenye iyi nkuru kuri uyu wa 29/08/2014 ari uko abantu banyuze kuri urwo rugo bakumva umunuko bagahita bajya kureba.

Avuga ko abaturanyi babo bakoze ku rugi bagasanga rudanangiye maze bafungura idirishya barebyemo babona abantu baryamye ku buriri barapfuye.

Uyu mugore n’umugabo bari bamaze imyaka igera muri 35 babana ariko nta mwana bari barabyaranye. Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yabakuyemo ibajyana ku bitaro byo ku Mulindi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka