Ngoma: Nyuma y’imyaka 15 akoresha ibiyobyabwenge yiyemeje kubireka yihangira umurimo

Havugarurema Asman w’imyaka 39 ukomoka mu karere ka Ngoma, avuga ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 14 kugera mu gihe cy’imyaka 15 ubwo byari bimaze kumugiraho ingaruka zikomeye, nyuma yo kujyanwa i Wawa ubu akaba yarabiretse akihangira umurimo.

Zimwe mu ngaruka ibi biyobyabwenge byamuteye harimo uburwayi bw’igifu kuko ataryaga, kuba yarahoraga afungwa kubera urugomo hakiyongeraho kurara ku mihanda.

Mu gitaramo kigamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyateguwe n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC-EAST) cyabereye ku kibuga cya Paroisse ya Kibungo kuri uyu wa kane tariki ya 28/08/2014, Havugarurema yatanze ubuhamya bw’uburyo ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka maze asaba urubyiruko rugenzi rwe kubyirinda.

Yagize ati “Sinaryaga kuko iyo nanywaga urumogi numvaga nariye, byaje kumviramo uburwayi bw’igifu bukomeye ariko nyuma yo kwiga umwuga wo kubaka no kubaza ubu narabiretse ndongera mba umuntu. Ntihazagire ubashuka abibashoramo kuko nta kiza kibamo n’ubwo baba babashuka ngo bitanga amahoro”.

Havugarurema avuga ko yiteje imbere nyuma yo kureka ibiyobyabwenge.
Havugarurema avuga ko yiteje imbere nyuma yo kureka ibiyobyabwenge.

Uretse uyu watanze ubuhamya, urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo cyo kwidagadura mu ndirimbo ndetse n’ikinamico rwaneretswe na polisi bimwe mu biyobyabwenge maze runasobanurirwa ingaruka zabyo.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Ngoma bwavuze ko ibyaha byinshi byo kwica, gukomeretsa no gukubita biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ahanini, bwongera ho ko uretse kuba uwabikoresheje yabihanirwa ngo n’ubifatanwe abihanirwa n’amategeko aho ahabwa igifungo kigera no ku myaka itanu.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, aganira n’uru rubyiruko rwari rwiganjemo abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu bigo byo mu murenge wa Kibungo, yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no gutanga amakuru ahantu babikeka.

Yagize ati “bana niba mushaka gukura neza mwirinde ibiyobyabwenge kuko byica kandi bikica urupfu rubi. Hari abanyeshuri biga ku kigo kimwe cya hano mu karere bagiye kuri mucaka mucaka barangije baca ku kabari banywa inzoga bita VIKI bavangamo suruduwiri bamaze iminsi itatu mu bitaro”.

Umuyobozi wungirije wa IPRC-East ushinzwe imari n’ubutegetsi, Habimana Kizito, yavuze ko icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge gitegurwa n’iri shuri kiba buri mwaka kigenda gitanga umusaruro, ndetse uyu mwaka mu mashuri hari bamwe bagiye bareka ibiyobyabwenge kubera ubutumwa bumviye muri icyi cyumweru.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turwanye ibyobyabwenge kandi duharanure ko urubyiruko rwacu rukura neza rufite vision

rwagasana yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka