Kimisagara: Umugabo aravugwaho kwambura abana imitungo ya nyina ubabyara

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 44 witwa Bihoyiki Emmanuel utuye mu Murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, aravugwaho kwambura imitungo abana barindwi ba Nyirataba Jeannette wari umugore we mu buryo butemewe n’amategeko.

Iyo mitungo igizwe n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa FUSSO, imodoka yo mu bwoko bwa Dyna imwe, Nissan jeep imwe, inzu ebyiri z’ubucuruzi ziherereye mu Mujyi wa Nyagatare n’indi nzu yo kubamo iri Nyagatare.

Bihoyiki ngo yabyambuye abo bana ba Nyirataba Jeanette, nyuma gato y’urupfu rwe rwatewe n’impanuka yagiriye mu nzira iva Kabuga igana mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2013, nk’uko imfura ya Nyirataba Jeanette yabitangarije Kigali Today.

Amavu n’amavuko y’iki kibazo

Imfura ya Nyirataba Jeanette ifite imyaka 29 irerekana amavu n’amavuko y’ibibazo bagiranye n’uyu mugabo Bihoyiki, byanabaye intandaro y’uko abambura imitungo yasizwe na Nyina ubabyara, amaze kwitaba Imana mu buryo bakeka ko Bihoyiki yaba yaragizemo uruhare.

Aragira ati: “Bihoyiki Emmanuel yari umwinjira wa mama wari umaze igihe yarapfushije umugabo. Yageze mu rugo mu mwaka wa 2006, babana neza cyane kuva icyo gihe. Yaje adusanga mu rugo turi abahungu batanu n’abakobwa babiri, aza no kubyarana na mama abana babiri, umuhungu n’umukobwa tuba icyenda.

Icyo gihe mbere y’uko mama yitaba Imana, Bihoyiki yadufataga nk’abana mu rugo, adukorera buri kimwe cyose umubyeyi akorera umwana, natwe tukamufata nk’umubyeyi.

Icyo gihe kandi mama yari umucuruzi ukomeye, agira imirima n’amazu y’ubucuruzi muri Nyagatare, akaba yararanguzaga inyanya mu isoko rya Kimisagara ndetse na Nyabugogo ahakunze kwitwa kwa Mutangana, agakorana na Bihoyiki waje kumuhenda ubwenge akamwandikaho imitungo ye, hamwe na batatu muri basaza banjye”.

Byaje guhinduka nyuma y’impanuka ya Mama

Imfura ya Nyirataba ikomeza igira iti: “Ku itariki ya 21 Mata 2013, nibwo mama wari mu modoka ya FUSSO n’umushoferi witwa Usengimana Alexandre na kigingi wayo bava Kabuga bagana mu Mujyi wa Kigali bakoraga impanuka, ihitana mama gusa abandi ntihagira n’ukomereka.

Iyi mpanuka yahitanye mama twaketse ko ari impanuka bari bateguye, kuko ikimara kumuhitana, shoferi yahise amucuza isakoshi ye yarimo ibyangombwa na telefone arahunga aburirwa irengero, hasigara kigingi wayo nawe utaragize icyo aba, ari nawe wadusobanuriye uko byagenze.

Ikindi cyatweretse ko iyo mpanuka yari yateguwe ni uko Bihoyiki twabanaga, yatangiye kujya yimura utuntu twe buhoro buhoro, rimwe akarara mu rugo ubundi akamara igihe tutazi iyo aba, biza kurangira nyuma y’amezi ane mama apfuye, yimutse burundu mu rugo aho twabaga muri Nyakabanda, akimukana babana be babiri yabyaranye na mama, yimukira Kimisagara mu Kagali ka Kamuhoza, ahita arongora undi mugore.

Kuva icyo gihe akimara kurongora undi mugore, Bihoyiki yahise ahagarika kugira icyo afasha umuryango wa Nyakwigendera, akomeza gukorana na wa mu kigingi wari kumwe na mama bakora impanuka, bakomeza akazi mama yakoraga, ariko ba basaza banjye batatu bari basanzwe bakorana, abirukana mu kazi”.

Wa mushoferi waburiwe irengero yaje gufatirwa Nyagatare, abaturage bemeza ko yabonanaga na Bihoyiki

Nyuma y’uko abana ba Nyirataba Jeannette bari baratanze ikirego cyo gushakisha Usengimana Alexandre wari utwaye nyina ubwo yapfiraga mu mpanuka akamucuza utwo yari afite agahunga, uyu usengimana yaje gufatirwa mu gace ka Mimori ho mu Karere ka Nyagatare mu kwezi k’Ukwakira 2013.

Ubwo yafatwaga, abaturanyi be bari bamuzi bazi na Bihoyiki, batangarije abana ba Nyirataba ko yakomeje kuvugana na Bihoyiki ko kandi babonanaga iyo yazaga Nyagatare. Uwo mushoferi agifatwa ngo yoherejwe i Kigali aho icyaha cyabereye kugirango akurikiranwe.

“Usengimana yoherejwe ku cyicaro cya polisi cya Kabuga, ahava yoherezwa i Kanombe, ari nako Bihoyiki amukurikirana, biza kurangira tumenye ko nyuma y’ibyumweru bitatu yaje kurekurwa agizwe umwere, kandi tutarigeze tumenyeshwa urubanza rwe kandi ari twe twamureze.
Ibi byose byatugaragarije imbaraga Bihoyiki yashyize mu kwigarurira imitungo ya mama burundu, ndetse no gupyinagaza umuryango yasize kugirango utazigera ubikurikirana ukundi” nk’uko imfura ya Nyirataba ibisobanura.

Abaturage ntibishimiye ibyo uwo mugabo yakoreye abana ba nyakwigendera

Nyuma y’igihe kirekire abana ba Nyakwigindera Nyirataba (umukuru afite imyaka 29, umuto afite imyaka 7) ngo baje kubona ko bagiye kwicwa n’inzara, Bihoyiki wabitagaho yarabataye akigarurira imitungo ya nyina ubabyara, bahitamo kumusanga aho akorera muri Nyabugogo kwa Mutangana ngo bamusabe ko yabafasha kubona icyo barya kuko ubukene bwari bumaze kubazahaza.

Ya mfura ya Nyakwigendera iragira iti: “Ku itariki ya 8 Gicurasi 2014, ba basaza banjye batatu bakoranaga na mama atarapfa bakirukanwa na Bihoyiki, bafashe umwanzuro wo gusanga Bihoyiki ku kazi ngo bamusabe kuba yagira icyo abamarira.

Bahageze abaturage bacururiza aho hafi bari basanzwe bagemurirwa inyanya na mama, batungurwa no kubona uburyo abana babayeho nabi kandi bishwe n’inzara, kandi mama yarasize imitungo ihagije yababeshaho, niko guteza akavuyo kuri Bihoyiki baramutonganya cyane, kugeza aho Polisi yaje kubatwara uko ari bane ihamagawe na Bihoyoki. Bageze kuri sitasiyo ya Polisi yo ku Muhima, Bihoyiki yemera kuzajya abaha ibihumbi 70 buri kwezi byo kubatunga n’ubwo nabyo atigeze abishyira mu bikorwa”.

Bihoyiki yakomeje gutoteza abana ba Nyakwigendera

Imfura ya Nyakwigendera Nyirataba ikomeza itangaza ko nyuma yo gutegereza amezi agera kuri atatu ko hari icyo Bihoyiki akora ku byo yari yemereye kuri sitasiyo ya Polisi ku Muhima bagaheba, bakomeje gutotezwa n’uyu mugabo wigaruriye imitungo ya nyina ubabyara.

Aragira ati: “Ku itariki ya 8 Kanama 2014 twagiye kubona , tubona umupolisi wo kuri sitasiyo ya Muhima atuzaniye ubutumire (convocation), budusaba kwitaba tukibubona.

Musaza wanjye witwa Iyamuremye Emmanuel yagiye kwitaba ubwo butumire, ahageze ahita afungwa mu buryo tutasobanuriwe, aho twaje kubwirwa nyuma ko bamuzijije ka kavuyo katewe mu kwezi kwa Gicurasi n’abaturage batishimiye uburyo Bihoyiki yaturiye, kandi ari mu mitungo ya mama wacu.

Uwo musaza wacu yakorewe idosiye imushinja icyaha cy’ibikangisho babanza no kuyitindana, igezwa mu rukiko aho yatangiye kuburana ku itariki ya 25 Kanama 2014, bamusomera kuri 26 Kanama urukiko rwemeza ko afungurwa.

N’ubwo urukiko rwemeje ko afungurwa yasubijwe muri Gereza kuko umu OPJ yashyikirijwe imyanzuro y’urukiko akanga kuyigeza kuri gereza kugirango Emmanuel arekurwe, bituma yongera kuraramo ku itariki ya 26 kandi urukiko rwari rwemeje ko arekurwa".

Imfura ya Nyakwigendera ikomeza itangaza ko bitabaje parike ikabaza uwo mu OPJ impamvu atashyikirije gereza imyanzuro y’urukiko ngo irekure Emmanuel , abikora ku itariki ya 27 Kanama ari nabwo Emmanuel yahise arekurwa ubu ari iwabo mu rugo mu Nyakabanda.

Inzego z’ibanze zagerageje kunga impande zombi Bihoyiki aba ibamba

Nk’uko bimenyerewe mu nzego za Leta, ibibazo byose byavutse hagati y’abantu mu miryango, bibanza gukemukia mu nzego z’ibanze, byananirana bikabona kujya mu nkiko.

Iki kibazo nacyo cy’aba bana na Bihoyiki cyaciye mu nzego z’ibanze bagerageza kubunga ariko Bihoyiki aba ibamba, aho yanze kugira icyo azitangariza, avuga ko ibyo afite azabibwira urukiko.

Musanabera Elyse uyobora Akagali ka Kamuhoza Bihoyiki atuyemo, atangaza uburyo yagerageje kumwunga n’abana bikanga, bikaba ngombwa ko akora raporo akayohereza ku Murenge wa Kimisagara.

Aragira ati: “Narabatumiye bombi ngo ndebe ko nabunga, Bihoyiki mubaza ku birego abana bamurega birimo n’iyo mitungo bavuga ko yabambuye, ambwira ko ibyo byose azabibazwa n’urukiko ko njye ntacyo yambwira, niko gukora raporo nyohereza mu Murenge”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ndayisenga JMV, yatangaje ko koko icyo kibazo bagikurikiranye, bagatumira Bihoyiki ntiyitabe, ariko bakaba barashakiye abana ababunganira mu mategeko bikubiye muri cabinet d’avocat yitwa Kigali Millenium Advocate, ubu bakaba bari kubakurikiranira icyo kibazo, kandi bizera ko ukuri kuzajya ahagaragara, abana bakarenganurwa.

Ibi bishimangirwa na Maitre Gasake Albert uri mu itsinda riburanira aba bana, aho abanza gushimira urukiko ko rwumvise ibisobanuro bifatika rwahawe ku itotezwa ryakorewe abo bana, uwari wafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko akarekurwa.

Aragira ati: “inzego z’ubutabera na Polisi zarayobejwe, zituma umwe mu bana afungwa ku buryo butemewe n’amategeko ku nyungu z’uriya mugabo bafitanye amakimbirane, ariko turashimira urukiko ko rwumvise ukuri kwacu, umwana wari umaze ibyumweru bibiri afunzwe akarekurwa, tukaba tunanenga bamwe mu ba polisi bari bafite inyungu mu kuba umwana yafungwa”.

Maitre Albert yanatangaje kandi ko bizeye ubushishozi bw’urukiko, aho bizera neza ko ibimenyetso simusiga barugaragarije bigaragaza ko iriya mitungo abana baburana na Bihoyiki yari iy’umubyeyi wabo, bizatuma urukiko rurenganura aba bana, bagasubizwa imitungo yabo.

Bihoyiki we arahakana agatsemba ko iyo mitungo ntaho ihuriye na Nyakwigendera

Kigali Today mu kiganiro na Bihoyiki Emmanuel uregwa n’abo bana kwigarurira imitungo ya nyina, arahakana agatsemba ko iyo mitungo ntaho ihuriye na Nyirataba Jeanette.

Aragira ati: “Imitungo ya nyina w’abo bana bayirimo, indi yose bari kundega ni iyanjye nyifitiye n’ibyemezo, n’abo nayiguze nabo barahari ntaho bagiye. Ikindi kandi mfite abana nabyaranye na nyina, nibo nzaha umugabane abo sinjye ukwiye kubarera , nabo bafite ba se bazagende babahe imigabane”.

Twizereko urukiko ku bushishozi bwaro ruzumva impande zombi, maze urengana akarenganurwa.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

sibyiza guca imanza tutazi ukuri

hh yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

bihoyiki si umuntu w’i Rwanda neza neza

nadine yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

thanx kigalitoday for sharering that story mutweretse ko tugifite abahemu bageze naho gusiga mu kangaratete abana

ruru yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

uyu mugabo ni urugero rw’abahemu nabonye muri iki gihugu pe

nadine yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

uyu mubyeyi wihekura se , aragatsindwa rwose, ababyeyi nkaba baba bakwiye kujyanwa mubigo bya counseling pe kuko urumva ari ikibazo gikomeye kwambura umutungo aban wibyariye?

karenzi yanditse ku itariki ya: 31-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka