Impapuro mvunjwafaranga z’u Rwanda zongeye kugurwa birenze ibikenewe

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi irishimira ko impapuro mvunjwafaranga (bonds) z’u Rwanda ku nshuro ya kabiri zagize ubwitabire bwazamutse ku rugero rwa 232%, rukaba ari rwo rwa mbere runini mu kwitabirwa Guverinoma iyo ariyo yose yaba yaragize, nk’uko iyi minisiteri ibitangaza.

Leta yabonye amafaranga miliyari 34.8 mu gihe yifuzaga 15, ibi bigasobanura icyizere abantu batandukanye cyane cyane Abanyarwanda bafitiye Leta y’u Rwanda, nk’uko Minisitiri Claver Gatete yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 28/8/2014.

Yagize ati “Byagaragaye ko abantu babyitabiriye ari benshi. Aha ngaha ni ikigaragara ni uko bafite icyizere muri Leta, kuko Leta niyo bagurije kuko izabishyura kandi bikagaragaza ko bamaze kumenya akamaro k’impapuro mvunjwafaranga.

Minisitiri Gatete na Guverineri Rwangombwa batangaje ko impapuro mvunjwamafaranga zaguzwe ku kigero cya miliyari 34.8 mu gihe hifuzwaga 15.
Minisitiri Gatete na Guverineri Rwangombwa batangaje ko impapuro mvunjwamafaranga zaguzwe ku kigero cya miliyari 34.8 mu gihe hifuzwaga 15.

Ntago ari Abanyarwanda gusa bayitabiriye harimo n’abanyamahanga na sosiyete z’abanyamahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga. Bigaragara ko hagenda haterwa intambwe ku myumvire ibyo bikaba ari ibintu dushima, dushima n’akazi kakozwe.”

Abantu 91 nibo basabye kugura izo mpapuro ugereranyije na 56 bari basabye ku nshuro ya mbere. Abashoramari bariyongereye nabo kuko bageze kuri 39 ugereranyije na 29 bagaragaye ku nshuro ya mbere.

MINECOFIN itangaza ko kugera ku ntego kw’izi mpapuro byavuye ku bukangurambaga bwakozwe mu gihugu cyose. Igatangaza ko ibyo bigaragaza iterambere ry’isoko ry’imari mu Rwanda.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ikiganiro cyasobanuwemo uko kugurisha impapuro mvinjwamafaranza zaguzwe.
Abayobozi batandukanye bitabiriye ikiganiro cyasobanuwemo uko kugurisha impapuro mvinjwamafaranza zaguzwe.

Guverineri wa Banki y’u Rwanda, John Rwangobwa, nawe yatangaje ko ubwitabire bwiyongereye bw’abashoramari b’Abanyarwanda, bigaragaza ko batangiye kumva ko hari uburyo butandukanye bwo gushaka ubukungu.

Gahunda yo kugurisha impapuro mvunjwafaranga yagiyeho mu rwego rwo kugabanya umwenda u Rwanda rwafataga hanze y’igihugu bigatuma n’inyungu zigira hanze. Umuntu uguze impapuro mvunjwafaranga agenerwa inyungu itangwa kabiri mu myaka itatu. Amafaranga fatizo to kugura impapuro mvunjwafaranga ni amafranga y’amanyarwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kurya ntibyanze nko kwishyura. Ni bande barya, barya bande, hazishyura bande?

Taddee Ayinkamiye yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

ibi ni byiza cyane byerekana ko amahanga yizeye ubukungu bwacu kadi izo mpapuro zizagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.

Kabuye yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

iki ni igitego cy’umutwe pe kuri government yacu, erega burya ahari ubushake ntakidashoboka , nibindi tuzabigeraho ni dukomeza gufatanya , vive Rwanda

karemera yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka