Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Turukiya

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi ari ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cya Turukiya aho yitabiriye imihango yo kurahira kwa Perezida Tayyip Erdogan iza gutangira isaa saba ku isaha y’i Kigali.

Minisitiri Murekezi yakiriwe na ambasaderi w'u Rwanda muri Turukiya, Lt Gen Ceaser Kayizari.
Minisitiri Murekezi yakiriwe na ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya, Lt Gen Ceaser Kayizari.

Igihugu cya Turukiya cyayoborwaga na Minisitiri w’intebe ubu bahinduye ubuyobozi igihugu kikaba gitangira kuyoborwa na Perezida. Tayyip Erdogan urahirira imirimo mishya yo kuba perezida yari asanzwe ari minisitiri w’intebe.

Minisitiri Murekezi ni umwe mu bayobozi basaga 90 bitabiriye iyo mihango. Turukiya ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 77, kikaba gifitanye umubano n’u Rwanda ushingiye ku bucuruzi n’ubuhahirane.

Perezida Tayyip Erdogan uri burahirire kuyobora Turukiya.
Perezida Tayyip Erdogan uri burahirire kuyobora Turukiya.

Jean d’Amour Ahishakiye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Fantastic article about communist

Joy yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka