Ngororero: Haracyari impungenge ko uruganda rutunganya imyumbati rutazabona umusaruro

Hashize imyaka itatu mu karere ka Ngororero bubaka uruganda rugenewe gutunganya umusaruro w’imyumbati. N’ubwo bigaragara ko inyubako zarangiye ndetse n’imashini zizakoreshwa muri urwo ruganda zikaba zihari, imirimo yo gutunganya imyumbati yo ntiratangira mu gihe umushinga wateganyaga ko uruganda rwari gutangirana n’umwaka wa 2013.

Kimwe mu bivugwa ko bidindiza itangira ry’imirimo muri uru ruganda ni umusaruro muke w’imyumbati ugaragara mu gace uru ruganda rwubatse mo ndetse no mu karere kose muri rusange, hakaba hari impungenge ko uru ruganda rutazabona umusaruro wo gutunganya.

Ubwo abadepite mu nteko ishinga amategeko bavuka muri aka karere bagasuraga muri uku kwezi kwa Kanama 2014, basabye inzego z’ubuyobozi kwihutisha kongera umusaruro w’imyumbati.

Uruganda rwaruzuye ariko haracyari impungenge zo kubona umusaruro w'imyumbati rutunganya.
Uruganda rwaruzuye ariko haracyari impungenge zo kubona umusaruro w’imyumbati rutunganya.

Depite Ngabo Amiel avuga ko kuba abatuye Ngororero aribo bihitiyemo urwo ruganda bagomba kongera umusaruro kugira ngo babyaze inyungu imari ya Leta yarushowemo.

Bamwe mu baturage baturiye urwo ruganda bavuga ko batabonye imbuto ihagije yo guhinga ndetse bakanavuga ko nyuma yo gushishikarizwa guhinga ibigori abahingaga imyumbati bahise bayireka, ubu bakaba aribwo bongeye gusabwa kuyihinga.

Nyuma yo kubona ko umusaruro w’imyumbati udahagije kuri urwo ruganda rwari rumaze no kongererwa ubushobozi, mu mwaka ushize hongewemo ko ruzajya runatunganya ibigori ku buryo rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 15 ku munsi.

Kugira ngo uru ruganda ruzabashe gutanga umusaruro mwiza, Inama Njyanama y’akarere yabaye mu ntangiriro za Gashyantare, 2014 yemeje ko rwegurirwa abikorera ariko kugeza ubu bakaba bataraboneka, ndetse hakaba haratangiye kuvuka izindi nganda ziciriritse zitunganya umusaruro w’ibigori wo usa n’uwatangiye kuboneka muri aka gace.

Depite Ngabo avuga ko uretse imirenge 2 gusa bisanzwe bizwi ko iteramo imyumbati, indi mirenge 11 yo mu karere ka Ngororero ikwiye kongera imbaraga mu guhinga imyumbati, ariko bigaragara ko guteza imbere igihingwa cy’imyumbati bikiri hasi cyane mu mirenge yose igize aka karere, ikaba ari nayo mpamvu hakiri impungenge ko uru ruganda ruzakomeza gutinzwa gutangira.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka