Hagiye gushyirwa imbaraga mu gucunga umutungo w’abaturage mu nzego z’ibanze

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) cyatangije umushinga wo gushyiraho abatoza bazafasha mu nzego z’ibanze hagamijwe kubaka ubushobozi bwo kunoza imicungire y’umutungo n’igenamigambi, ubu buryo butegerejweho kuzazamura uburyo bwo guha serivisi abaturage.

N’ubwo nta gipimo gitangazwa n’inzego zishinzwe kubishyira mu ngiro ariko ngo ubushobozi buracyari bucye mu nzego zo hasi ngo zibashe kuba ishingiro ry’iterambere akaba ariyo mpamvu RGB yiyemeje gushyira imbaraga mu kongera ubumenyi, nk’uko bitangazwa na Fatouma Ndangiza, ushinzwe guteza imbere amahame y’imiyoborere muri RGB.

Yatangaje ko bateganya kongera imbaraga mu igenamgambi no gucunga umutungo w’abaturage, kuko ariho hagaragara cyane ko hakenewe kongerwamo imbaraga, nk’uko yabitangarije mu nama yahuje iki kigo n’aba batoza, kuri uyu wa gatatu tariki 27/8/2014.

Nyuma y'inama abayobozi bagiranye n'abatoza bafashe ifoto y'urwibutso.
Nyuma y’inama abayobozi bagiranye n’abatoza bafashe ifoto y’urwibutso.

Yagize ati “hari ubushobozi buhari ariko mu bice byose byo kwegereza ubuyobozi abaturage twasanze mu nzego z’ibanze ari zo zitari zagira ubushobozi kugira ngo zibe koko ishingiro ry’iterambere.

Ariko birumvikana n’ubwo bushobozi hakozwe isesengura dusanga hari aho twashyira imbaraga mu kurushaho kunoza igenamigambi, kurushaho gucunga neza umutungo wa rubanda ngo bagere ku musaruro ufatika.”

Vincent Munyeshyaka, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ibanga rikomeye rizakoreshwa n’aba batoza ni iryo kwegera abayobozi b’inzego z’ibanze gusa babereka uko ibintu bikorwa.

Munyeshyaka, umunyamabanga uhoraho muri MINALOC atangaza ko aba batoza bazakorana bya hafi n'abayobozi b'inzego z'ibanze.
Munyeshyaka, umunyamabanga uhoraho muri MINALOC atangaza ko aba batoza bazakorana bya hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ati “Turagira ngo abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze tubashyire ku yindi ntambwe yo gutanga serivisi, tubahe indi ntambwe y’ubumenyi kubera ko igihugu gitera imbere bagomba kugenda bakarishya ubwenge kugira ngo tugende dutanga ibisubizo bijyanye n’ibibazo bijyana n’iterambere”.

Aba batoza 24 bashyizweho bazafasha Leta kandi kongera kujya ihamagaza abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo bahabwe inyigisho zibongerera ubushobozi. Aba batoza bafite manda y’umwaka umwe bakora iki gikorwa ariko uyu mwaka ushobora kuzongerwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

gucunga umutungo wa rubanda neza ni ngombwa kuko akenshi ni umusoro ba batanga kandi biteguye ko uzabagirira akamaro. iyi coaching ije ikenewe rero

myumbati yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

birakwiye cyane ko imitungo y’abaturage icungwa neza kuko niyo nta mutekano uhari mu baturage nta terambere rishobora kugerwaho

Carine yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka