Rusizi: Umusore w’imyaka 33 yiyahuye bikekwako yabitewe n’imyenda yari abereyemo abantu

Umusore witwa Kubwimana Oscar wo mu kagari ka Tara mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yiyahuye mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira kuwa 27/08/2014, hakaba hakekwa ko yaba yabitewe n’imyenda myinshi yari afitiye abantu hakiyongera ho kwibwa.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Muganga Emmanuel yavuze ko urupfu rw’uyu musore rwabatunguye kuko ngo bamuherutse ku mugoroba wo kuwa kabiri bagategereza ko abyuka kuri uyu wa gatatu bagaheba.

Mu masaha ya saa tanu nibwo abasore bagenzi be baje kumushaka ngo bajye mu kazi ari na bwo nyirakuru babanaga nawe yashidutse ako kanya akajyana nabo kureba aho yararaga, ariko bahageze basanga yikingiranye bagerageza gukomanga kugira ngo barebe ko yakingura baraheba ari nabwo bafataga ingamba zo kumena urugi basanga yinigishije imyenda ye.

Umuyobozi w’umurenge wa Mururu avuga ko bimwe mu bikekwa ko byaba byamuteye kwiyahura ari uko yari abereyemo abantu amadene menshi yarabuze uko ayishyura, ndetse mu gihe yari arimo kwitegura kugira ngo atangire kwishyura akaza kwibwa amafaranga arenga ibihumbi magana atatu aho yari yagiye mu kabari agakubitana n’indaya ari nazo zayamwibye.

Umukecuru wabanaga n’uyu musore wiyahuye we yavuze ko nta mpamvu azi yaba yatumye yiyahura.

Abakobwa babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe bemera ko babonanye na nyakwigendera mu masaha ya saa tanu z’ijoro.

Umwe witwa Icyimpaye avuga ko babonaye na nyakwigendera akamusaba ko baryamana nyuma yo kurangiza ibyabo akamwishyura bagahita batandukana.

Uwizeyimana Mwajuma ari nawe wafatanywe amafaranga ibihumbi ijana yari asigaye ku bihumbi magana atatu birenga nyakwigendera yari afite, avuga ko babonanye na nyakwigendera bakaryamana nyuma akamwaka amafaranga yari afite mu ibahasha, akongera ho ko ngo yayamwatse akeka ko abandi bayamwaka.

Inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mururu nibo bambuye uyu mugore ukora umwuga w’uburaya amafaranga ibihumbi ijana na bitanu n’amadorari 20 yari asigaranye. Iyi ndaya yitwa Mwajuma ikomeza ivuga ko mu mafaranga yose yatse nyakwigendera ntayo yigeze arya usibye inoti ya 500 yariye inzara imaze kumurembya.

Ingingo y’ 147 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko kwiyahura bidahanirwa, icyakora ngo umuntu wese woshya mugenzi we kwiyahura cyangwa ufasha mugenzi we kwiyahura, ndetse n’umuntu wese utuma undi yiyahura kubera kumutoteza bahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugera ku myaka 5, ni ukuvuga ko biba icyaha mu gihe hari uwabigizemo uruhare.

Hagati aho inzego zishinzwe iperereza ziracyashakisha impamvu nyayo yaba yihishe inyuma y’uru rupfu nyuma yo guta muri yombi abantu babiri bakora umwuga w’uburaya bemera ko babonanye na Nyakwigendera mbere yo kwiyahura bakamwaka n’amafaranga ye nyuma yo kubona ko yari yasinze.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka