Bugesera: Abakora isuku ku muhanda barasaba akarere kubishyura amafaranga y’ibirarane bakoreye

Abaturage bo mu murenge wa Ntarama bibumbiye muri Koperative “KOMITE Y’ABATURAGE B’UMURENGE WA NTARAMA” yakoraga ibikorwa by’isuku mu muhanda Kigali-Nemba mu gice cyo mu murenge wabo, barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kubishyura ibirarane by’amafaranga y’amezi atatu batishyuwe mbere y’uko basesa amasezerano bari baragiranye n’aka karere mu mwaka wa 2013.

Umuhanda Kigali-Nemba mu karere ka Bugesera unyura mu mirenge ya Ntarama, Nyamata, Mayange, Rilima, Gashora na Rweru. Kugira ngo uyu muhanda urusheho kubamo isuku, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwagiranye amasezerano n’amakoperative y’abaturage bo mu mirenge uyu muhanda unyuramo kugira ngo bajye bawitaho.

Rurangirwa Eric, uhagarariye iyi koperative avuga ko bagiranye amasezerano n’akarere ka Bugesera yo kwita ku birometero umunani harimo gusibura imiyoboro y’amazi no gukora ibindi bikorwa by’isuku mu muhanda no ku nkengero zawo, akarere kakabishyura amafaranga ibihumbi 276 ku kwezi kumwe.

Abakoraga isuku barishyuza akarere ibirarane batahembwe.
Abakoraga isuku barishyuza akarere ibirarane batahembwe.

Rurangirwa avuga ko mu kwezi kwa Cyenda k’umwaka wa 2012 aribwo bagiranye aya masezerano yaje guhagarikwa mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2013 mu gihe yagombaga kumara amezi cumi n’abiri, biturutse ku kuba batarishyurwaga nk’uko bikubiye mu masezerano.

Ati “Aya masezerano twayahagaritse biturutse ku kuba tutarahabwaga ibihembo byari bikubiye mu masezerano, kandi mu mezi atanu twakoze twahembwe mo amezi abiri yonyine nabwo duhabwa amafaranga atuzuye”.

Aba baturage bavuga ko akarere ka Bugesera gakwiye kubishyura amafaranga asaga ibihumbi 800 bakoreye, mu gihe umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu karere yababariye amafaranga ibihumbi 120 yonyine mu mezi atanu bavuga ko bari bamaze gukora.

Ubuyobozi bw'akarere bushinja abaturage kuba batarubahirije inshingano zabo uko byasabwaga.
Ubuyobozi bw’akarere bushinja abaturage kuba batarubahirije inshingano zabo uko byasabwaga.

Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko ibyo bari basezeranye n’aba baturage batabyubahirije mu gihe cy’amezi atanu bamaze bakora nk’uko bivugwa na Nzeyimana Phocas, umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Bugesera.

Ati “twagiye tubagira inama kenshi zo kunoza imikorere mu kazi kabo ariko bakazirengagiza kugeza ubwo akarere kahisemo gusesa amasezerano nabo, niyo mpamvu twababariye amafaranga ahwanye n’ibikorwa bakoze kandi ayo bari gusaba badateze kuyahabwa kuko batayakoreye”.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko igice uyu muhanda unyuramo mu murenge wa Ntarama bugiye kugiha abaturage baturuka mu yindi mirenge kuko nabo bari basimbuje aba mbere nabo bakomeje kugenda biguru ntege mu gukora inshingano zabo.

Ubusanzwe ibikorwa nk’ibi byahabwaga ba Rwiyemezamirimo, ariko ubuyobozi bw’uturere bufata icyemezo cyo kujya bubiha abaturage batwo kugira ngo nabo bibateze imbere.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka