Bugesera: Umukobwa wari waburiwe irengero yabonetse

Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko wo mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera wari waburiye irengero nyuma y’ibyumweru bitatu yabonetse mu karere ka Karongi mu ntara y’iburengerazuba.

Nyina w’uyu mwana avuga ko amuheruka tariki ya 10/8/2014 bamuherekeje asubiye ku ishuri rya ESSI Kirinda riri mu karere ka Karongi aho yigaga mu mwaka wa kane, ariko akaza gutungurwa no kumva ko umwana we atageze ku ishuri kuko ubuyobozi bw’ishuri bwamuhamagaye.

Uyu mubyeyi aravuga ko bahise babimenyesha polisi ndetse batangira gushakisha no mu miryango maze babura irengero rye.
Yagize ati « twatunguwe no kumva mu gitondo cyo kuwa 26/8/2014 polisi itubwiye ko umwana yabonetse ngo bakaba bamubonye mu karere ka Karongi ».

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko uyu mwana yabonetse ku bufatanye n’abaturage, ngo akaba yabaga ku nshuti ye y’umukobwa.

Uyu mukobwa wari waburiwe irengero atangaza ko yasanze iwabo batamwihanganira kuko yari atwite kandi yarabihishe ndetse no ku ishuri bakaba bari kumwirukana, ahitamo kwigira ku nshuti ye kugira ngo yumve afite amahoro.

Hagati aho polisi yahise irekura abantu babiri bakekwagaho kugira uruhare mu ibura ry’uwo mwana.

Irasaba ababyeyi kandi gukurikiranira hafi uburere bw’abana babo ndetse bagakurikirana n’ibyo baba barimo umunsi ku munsi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko se umwana wa 16 atwara inda hanyuma bikarangira gutyo amategeko ko numva ubundi ateganyiriza ibihano uwo akoze ayo mahano,gutea inda umwana under age bakwiye kujya bahabwa isomo

kriss yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

nti unyumvira yabaga kumukobwa winshuti ye? ubwose koko yarari mubiki? aho si uwo kumwigisha ingeso mbi umuntu ukugira inama yo kugenda utavuze utambwiye iwanyu ntakiza aba agushakira, abakobwa cyane cyane babana bagakwiye kwirinda inshuti nkizi kuko ntakiza zazabagezaho mubuzima

kamali yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka