Bugesera: Abarimu banenze mugenzi wabo wibye ibitoki mu murima w’umuturage

Abarimu bo mu karere ka Bugesera baranenga mugenzi wabo wigisha mu mashuri abanza wibye ibitoki mu murima w’umuturage.

Ibi abarimu bo mu karere ka Bugesera babitangaje mu nama yabahuje n’abashinzwe uburezi yari igamije kwiga ku iterambere ry’uburezi muri ako karere, tariki ya 26/08/2014.

Aba barezi bagenzi be bavuze ko uwo mugabo adakwiye gukomeza kuba umwarimu kuko atujuje ubunyangamugayo n’indangagaciro zo gukomeza kuba umwarimu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru, Nzaba Muhimuza Benjamin yemeza ayo makuru avuga ko uwo mwarimu yibye ibitoki mu gihembwe gishize cya kabiri.

Agira ati “uwo mwarimu yafashwe mu masaha ya saa munani z’ijoro amaze gutema ibitoki bine mu rutoki rw’umuturage tumubajije avuga ko yabitewe n’amashitani”.

Nzaba avuga ko n’ubwo uyu mugabo avuga ko yabitewe n’amashitani atari byo kuko bamaze kumufatira mu bikorwa bigayitse inshuro nyinshi.

Inama njyanama y’umurenge wa Juru nayo yanenze ku mugaragaro uwo mwarimu maze isaba ko yakwirukanwa ku kazi kuko atujuje ibikwiye byo kurera abana.

Uwo mwanzuro washyikirijwe inama njyanama y’akarere ka Bugesera nayo isaba ko uwo mwarimu yakwirukanwa ku kazi, ikibazo kikaba kiri muri komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta kuko niyo izagifataho umwanzuro niba agomba kwirukanwa cyangwa azaguma ku kazi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Oya rwose nange ndi mugenziwe,ariko twiyamye bagenzi bacu nkaba badutesha agaciro.muriduke duhembwa tugomba kunyurwa natwo ariko tutanduranyijena rubanda.ahubwo niyibwirize yandike asezera batarinze kumwigaho.ubu ndamureba ahagaze imbere y’abana!aha!leta nitabare abarimu naho ubundi turasebye.

Nsanzimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-08-2014  →  Musubize

uwo mwarimu yitwa nde?

teddy yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

yewe yabasebeje kandi asebya ni umwuga muri rusange kuko ibi ntibikwiye ubuse ejo azigishiki abana koko? yaragakwiye gufatirwa ni uduhano pe , ibi si ibintu nukuri, ni uwo gucyahwa

kamanzi yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka