Nyanza: Mu mezi hafi abiri habaye impanuka 28 abantu 8 bahasiga ubuzima

Polisi y’igihugu iratangaza ko mu mezi hafi abiri mu karere ka Nyanza habaye impanuka 28 abantu 8 bakaziburiramo ubuzima. Aya makuru yashyizwe ahagaragara tariki 26/08/2014 ubwo polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yifatanyaga n’ubuyobozi bw’akarere mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Mu gihe impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga ari byo biteza igihombo ku miryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange, polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yatangaje ko ibitera impanuka bizwi kandi bishobora kwirindwa buri wese aramutse abigizemo uruhare, cyane cyane abakoresha ibinyabiziga mu muhanda.

Supt Prudence Mutemura ukuriye polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza avuga ko bimwe mu bitera impanuka harimo umuvuduko ukabije, uburangare, kugendera mu binyabiziga bidaheruka gukorerwa isuzuma, gutwara ibinyabiziga abashoferi basinze n’ibindi.

Yagize ati “Urebye impanuka zabaye muri aya mezi atagera kuri abiri ni ukuvuga ukwezi kwa karindwi ndetse n’uku kwezi kwa munani muri uyu mwaka wa 2014 zatwaye abantu b’ingeri zose barimo urubyiruko, abagabo b’ibikwerere ndetse n’abantu bageze mu zabukuru. Rwose ni igihombo kugira impfu z’abantu 8 mu gihe kijya kwegerana abandi bagakomereka, mufatikanye na polisi mu kurwanya impanuka”.

Polisi y'igihugu isaba abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka.
Polisi y’igihugu isaba abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah avuga ko umuntu wishwe n’impanuka aba azize amaherere.

Ati “Ni inde wifuza kugendera ku mbago cyangwa gupfa urupfu rw’impanuka?”. Ibi yabibazaga imbaga y’abantu bari baje kwifatanya na polisi ndetse n’akarere ka Nyanza mu gutangiza ukwezi kwahariwe kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, ndetse asaba abagenzi kujya batungira agatoki polisi y’igihugu umuntu wese bigaragara ko ashobora kuba intandaro y’impanuka maze ubuzima bw’abantu bukahagendera ku buryo bw’amaherere.

Bamwe mu bantu bari biganjemo urubyiruko bitabiriye iki gikorwa, bavuze ko bagiye kugira uruhare mu kurwanya impanuka zambura ubuzima abantu babo kandi zishobora kuba zakwirindwa abantu baramutse bakoresheje umuhanda nk’uko biba byasabwe na polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko njye rwose ngaruka cyane kubagenzi kuko akenshi navuga nti natwe tubigiramo uruhare, umushoferi iyo adutwaye ntaba yatuboshye cyangwa ngo adufunge umunwa, amakosa atera impanuka akorwa tuyareba, kuvugira kuri telephone , umuvuduko urenze, umushoferi aba yicaranye natwe agatwara numuvuduko urenze tumureba, tukaruca tukarumira twarangiza ngo accident , rimwe na rimwe natwe tujye twigaya

karenzi yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Ni ngombwa ko twese twumva ko umutekano wo mumuhanda utureba nkabanyarwanda. Dufatanye na Rwanda National Police mugutuma ubuzima budahutazwa nimpanuka zo mu muhanda. Ndakangurira buri umwe wese kumenya amategeko agenga imihinda nuburyo bwo kuyigendamo. Ibi byadufasha kwirinda impanuka zitwara ubuzima bwabacu kandi aribo bukungu bw`Igihugu cyacu. Ntaterambere twageraho impanuka zitwibasiriye. Take care of road accidents.

Habumugisha Od. Emilien yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka