Ubuhinde: Umugore bamukuyemo igikanka (skleton) cy’umwana cyari kimumazemo imyaka 36

Abaganga mu gihugu cy’Ubuhinde nyuma yo gukura igikanka (skleton) cy’umwana mu nda y’umugore cyari kimazemo imyaka igera kuri 36 kuri uyu wa 25 Kanama 2014, baratangaza ko uwo mugore ari uwa mbere utwise igihe kirekire mu bagore bose babonye.

Uyu mugore kugeza ubu ufite inyaka 60 y’amavuko ngo yasamye afite imyaka 24 ariko ngo ategereza kubyara araheba. Ikinyamakuru Belga dukesha iyi nkuru kivuga ko umuganga wamubaze yatangaje ko ngo iki kibazo cyatewe n’uko umwana (foetus) ngo yakuriraga hanze ya nyababyeyi.

Bamukuyemo igikanka (skleton) cyari kimumazemo imyaka 36.
Bamukuyemo igikanka (skleton) cyari kimumazemo imyaka 36.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byo bivuga ko uyu mugore ukomoka mu gace gakennye cyane mu Buhinde bwo hagati (Centre de l’Inde) ngo kugira ngo amarane icyo kibazo icyo gihe cyose ngo byatewe no kuba yari yaratinye ko bamubaga. Bivuga ko aho kwihutira kujya ku bitaro ngo barebe ibyo ari byo bakuremo uwo mwana (foetus) ahubwo we yigiraga ku kavuriro ko muri icyo cyaro atuyemo bakamuha imiti igabanya uburibwe.

Ubwo buribwe ngo bwari bwagiye bworoha buhorobuhoro kubera iyo miti, ariko muri iyi minsi ishize ngo buza kugaruka noneho ari simusiga kuko byasabye ko bahita bamwohereza ku bitaro bya Nagpur.
Umuganga wamubaze Murtaza Akhtar avuga ko ubwo uyu mugore yageraga kuri ibyo bitaro yatakaga cyane avuga ko ababara mu kiziba cy’inda .

Ngo yamaranye umwana mu nda igihe kigera ku myaka 36.
Ngo yamaranye umwana mu nda igihe kigera ku myaka 36.

Cyakora iki kibazo ngo si we kibayeho gusa kuko no mu Bubuligi, umugore ngo yigeze kumarana umwana (foetus) mu nda igihe kigera ku myaka 18. Uyu we abaganga ngo batahuye ikibyimba mu kiziba cy’inda ye babanza kugira ubwoba ko yaba arwaye canseri nyuma ibyuma biza kugaragaza ko ari inda itaravutse.

Bagira bati “Twabanje kwibaza tuti ‘ibi ni ibiki noneho’?” Bavuga ko cyari igikanka cy’umwana kiri mu gafuka kameze nk’urutare.

Nyuma y’uwo Mubiligikazi wamaranye inda igihe cy’imyaka 18 kuri ubu uyu Muhindekazi ngo akaba ari we ufashe umwanya wa mbere uyimaranye igihe kirekire. Abaganga b’ibitaro bya Nagpur bamubaze bavuga ko ubuzima bwe ubu bumeze neza. Bagira bati “Yabaye nk’uguye igihumure ubwo yamenyaga ibyamubayeho ariko ubu ameze neza arimo koroherwa.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imana igira amaboko koko imyaka 36koko

venant.kalisa yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka