Umuraperi w’umwongereza arakekwaho kuba umwe mu baciye umutwe umunyamakuru James Wright Foley

Abdel-Majed Abdel Bary, Umwongereza wamenyekanye mu muziki mu njyana ya Rap ku izina rya L Jinny arakekwaho kuba umwe mu baciye umutwe umunyamakuru w’umunyamerika James Wright Foley.

Uyu muraperi akurikiranyweho icyo cyaha nyuma y’uko umunyamakuru James Foley akimara gucibwa umutwe uyu muraperi yahise ashyira ku rubaga rwe rwa Tweeter ifoto ye afite mu ntoki umutwe w’uwo munyamakuru nk’uko ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Iyo foto ngo yatumye abari gukora iperereza ku bishe uwo munyamakuru bakeka ko L Jinny yaba ari umwe mu Bongereza batatu bagaragaye muri video igaragaza uburyo uwo munyamakuru yaciwe umutwe, bikavugwa ko L Jinny yaba ari we mu ntu wari wipfutse mu maso wanaciye umutwe w’uwo munyamakuru.

Uyu muraperi kuri ubu ufite imyaka 24 y’amavuko avuka ku mugabo w’umunya Egypt na we ukurikiranyweho icyaha cyo kugaba ibitero kuri ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzaniya na Kenya byahitanye abantu mu mwaka wa 1998.

James Foley akimara gucibwa umutwe uyu muraperi yahise ashyira iyi foto ku rubuga rwe rwa Twitter.
James Foley akimara gucibwa umutwe uyu muraperi yahise ashyira iyi foto ku rubuga rwe rwa Twitter.

Abandi bari gukorwaho iperereza ku rupfu rw’uwo munyamakuru ni Umwongereza wigeze gufata bugwate abandi banyamakuru babiri, ndetse n’undi mwongereza wigeze kuba mu gatsiko k’ibyihebe akaza kwimukira mu gihugu cya Syria nyuma y’aho acengewe n’amahame y’idini ya Islam.

Biteganyijwe ko itsinda ry’impuguke z’Abanyamerika zizajya mu Bwongereza mu gikorwa cyo gushakisha abishe uwo munyamakuru nk’uko Dail Mail yabyanditse.

Uyu muraperi ukekwaho kuba umwe mu bishe James Foley yarwanye mu ntambara zahitanye abatari bake muri Syria kuva ubwo yajyaga muri icyo gihugu mu mwaka wa 2013. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Overdose ndetse na Flying High.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka