Ngoma: Ubwishingizi mu buhinzi buri gutuma ibigo by’imari byitabira kuguriza abahinzi

Mu gihe hari ubwo wasangaga amabanki ataritabiraga gutanga inguzanyo ku buhinzi kubera imihindagurikire y’ikirere ituma hari ubwo izuba riba ryinshi abahinzi ntibeze, ubwishingizi mu buhinzi buri gutuma n’ibigo by’imari nka SACCO bitinyuka gutanga izi nguzanyo.

Mu nama yahuzaga abakora iby’ubuhinzi ndetse na ba Rwiyemezamirimo bacuruza ifumbire mu bahinzi, ku wa 22/08/2014, abayobora imirenge SACCO mu karere ka Ngoma batangaje ko abazabagana bashaka inguzanyo mu buhinzi bazazibaha kuko ubwo buhinzi buba bufite ubwishingizi.

Habimana Josué, umucungamutungo w’umurenge SACCO ya Kazo akaba anahagarariye abandi bacungamutungo mu karere ka Ngoma, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2013 ubwo habaga ikibazo cy’izuba abahinzi ntibeze babashije kwishyura inguzanyo zabo kubera ubwishingizi ku buhinzi bwabo bari bafite.

Yagize ati “hari imirenge igera ku icumi yo muri Ngoma yabashije kwishyurwa na sosiyete Kilimo Salama ku musaruro utari wagenze neza. Muri iyi minsi haje ayo masosiyete byatumye dutinyuka kuko twahuguwe tuganira nayo masosiyete ubu inguzanyo mu buhinzi tuzazitanga ntakibazo muri iyi 2015 season A (igihembwe cy’ihinga cya 2015 A)”.

Abayobozi b'imirenge SACCO n'abandi barebwa n'ubuhinzi mu nama bagena uko barushaho kunoza service baha umuturage.
Abayobozi b’imirenge SACCO n’abandi barebwa n’ubuhinzi mu nama bagena uko barushaho kunoza service baha umuturage.

Kuba ibigo by’imari byarakangukiye gutanga inguzanyo bije mu gihe uburyo abahinzi babonagamo ifumbire bwahindutse kuko ubu izajya igurishwa na ba rwiyemezamirimo ku buryo ntakongera gukopa ifumbire bizabaho.

Umuhinzi uzaba adafite amafaranga yo kugura ifumbire ako kanya azajya agana ibigo by’imari cyangwa banki maze bamuhe inguzanyo agure ifumbire, nk’uko bitangazwa n’umwe muri ba Rwiyemezamirimo ucuruza ifumbire n’imbuto, Nkubili Alfred.

Uyu rwiyemezamirimo avuga ko atari ubwa mbere uburyo bwo kugurisha ifumbire butangiye kuko n’umwaka ushize byakozwe, bityo ko abahinzi badafite amafaranga yo kwiyishyurira ifumbire bagana amabanki bakabaguriza ubundi bakishyura ifumbire.

Yagize ati “n’umwaka ushize twarabikoze abahinzi badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ifumbire bagana banki n’ibigo by’imari bakabaguriza, natwe tukabafasha mu kubona ubwishingizi kuko urabona ihindagurika ry’ikirere, tukabafasha no kuganira na za SACCO ngo boroherezwe”.

Niyongabire Janvier, umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubuhinzi avuga ko abahinzi bazaba badafite ubushobozi bwo kuyigurira bazajya mu matsinda bagafashwa kubona inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari.

Kuri ubu ifumbire izajya igurwa binyuze mu matsinda y’abahinzi bazajya bishyira hamwe bagakora igenamigambi ry’ubuhinzi bwabo n’ifumbire bazakenera, hanyuma bikajyanwa mu kagali ari naho hazaba hari rwiyemezamirimo ucuruza inyongeramusaruro.

N’ubwo ifumbire yashyizwe mu maboko y’abikorera leta izakomeza kunganira abahinzi ibatangira 50% by’igiciro cy’ifumbire kugira ngo ibagereho idahenze nk’uko byari bisanzwe.

Umwaka ushize mu karere ka Ngoma abahinzi bakoresheje Toni 413,5 za DAP imwe mu ifumbire zikoreshwa. Gusa ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ifumbire ikoreshwa ikiri hasi ko abahinzi bakwiye gukangukira gukoresha inyongeramusaruro.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka