Amajyepfo: Umushinga Welt hunger hilfe ugiye gucutsa abahinzi wafashaga

Umushinga w’Abadage witwa “Welt hunger hilfe” wahoze witwa Agro-Action Allemande” ushinzwe iterambere ry’icyaro mu turere twa Muhanga, Ruhango na Huye, uravuga ko witegura gusoza imirimo yawo mu mpera z’umwaka wa 2014 ugacutsa abahinzi wafashaga.

Uyu mushinga wari umenyerewe mu mirimo yo gutunganya ibishanga ukabishyikiriza abaturage bakabibyaza umusaruro, uravuga ko imirimo yawo izarangirana n’itariki 30/12/2014 maze abaturage wafashaga ukabacutsa nk’uko byatangajwe mu nama n’abagenerwabikorwa bawo yateranye tariki 22/08/2014 mu karere ka Nyanza.

Umushinga Welt hunger hilfe ugiye gusoza imirimo yawo.
Umushinga Welt hunger hilfe ugiye gusoza imirimo yawo.

Muri utu turere ukoreramo warwanyaga isuri mu misozi ikikije ibishanga ndetse umusaruro uvuye muri ibyo bishanga nk’umuceli ugatunganyirizwa mu nganda nto mu rwego rwo gufasha abaturage kwihuta mu iterambere banahashya inzara.

Nk’uko Kubwimana Audace, umuyobozi wungirije w’uyu mushinga wa “Welt hunger hilfe” abivuga ngo icyo bakomeje kwishimira cyane kuva mu mwaka wa 2004 bakorana n’abaturage, ni uko ubushobozi bwabo ndetse n’ubw’inzego z’ibanze bwarushijeho gutera imbere.

Agira ati “ibishanga byashoboye kubyazwa umusaruro ndetse abaturage bafashwa kwibumbira mu mashyirahamwe bahuza ingufu zabo biteza imbere babikesheje gukorera hamwe”.

Uyu mushinga kandi wagiye ugenera abaturage ingendoshuri hirya no hino mu gihugu bagasura bagenzi babo kugira ngo bamenye uko bakora mu bijyanye n’iterambere ry’icyaro.

Bizumuremyi Jean Damascène umwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Mwogo kiri mu karere ka Ruhango, avuga ko mbere y’uko bakorana n’uyu mushinga buri wese yakoraga ukwe ndetse n’iki gishanga ngo cyari cyarabananiye kukibyaza umusaruro.

Abagenerwabikorwa ba WElt hunger hilfe bemeza ko aho bageze bazakomerezaho biteza imbere.
Abagenerwabikorwa ba WElt hunger hilfe bemeza ko aho bageze bazakomerezaho biteza imbere.

Akomeza avuga ko kuva aho batangiriye gukorana n’uyu mushinga bageze kuri byinshi ku buryo aho bageze ari heza, bakazakomeza inzira barimo bakiteza imbere na nyuma y’uko umushinga uzaba umaze gusoza imirimo yawo.

“Ubu twariyubatse igihe cyose umushinga waba ugiye nta kibazo twagira kuko twamaze kuba Koperative yihagije mu bushobozi kuko twahuguwe mu birebana n’imicungire y’ibyo twagezeho ku buryo bunoze,” Bizumuremyi.

Mu nama abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bahuriyemo buri wese yagaragaje aho ageze mu makoperative bibumbiyemo, bavuga ko isozwa rya gahunda y’uyu mushinga wa “Welt hunger hilfe” nta kibazo riteje ku bo wakoranaga nabo.

Abakoranaga n'uyu mushinga bavuga ko guhagarika imirimo nta kibazo biteje.
Abakoranaga n’uyu mushinga bavuga ko guhagarika imirimo nta kibazo biteje.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Ruhango, Twagirimana Epimaque, yavuze ko uyu mushinga w’abadage wabaye umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’icyaro.

Yatangaje ko abaturage bafashwaga nawo bamaze kwiyubaka mu buryo buhagije ndetse bageze ku rwego rushimishije barwanya inzara nk’uko biri mu ntego nkuru z’uyu mushinga.

Uyu mushinga w’abadage uvuga ko mu Ntara y’amajyepfo umaze kuhakora ibikorwa bifite agaciro ka Miliyoni 20 z’amayero, uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda akaba agera hafi kuri Miliyari cumi n’eshashatu nk’uko Kubwimana abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka