Nyamata: Yitabye Imana nyuma yo kurwanira mu kabari n’uwo basangiraga

Umugabo uzwi ku izina rya Kazungu utaramenyekana umwirondoro we yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 22/8/2014 azize ibuye yakubiswe n’uwo basangiraga mu kabari.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko yahise ita muri yombi uwitwa Mwanditsi Pierre Claver wateye ibuye uwo basangiraga, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.

Uku gushyamirana kwabereye mu kabari kari mu mudugudu wa Rugunga mu kagari ka Cyugaro mu murenge wa Ntarama.

Aho afungiye, Mwanditsi yemera icyaha avuga ko kumutera ibuye byaturutse ku businzi dore ko bari bahereye kare basangira biza gutuma bagirana ubushyamirane bararwana.

Agira ati “ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi kuko nabikoze ntabigambiriye kuko nabitewe n’ubusinzi”.

Uyu Mwanditsi avuga ko nyuma yo gushwana no kumukubita yahise agira umujinya maze amutera ibuye, undi ahita ajyanwa mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ari naho yaje kugwa.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga umurambo wari ukiri mu buruhukiro bw’ibyo bitaro mu gihe hagishakishwa umwirondoro we kugira ngo bamenye abo mu muryango we.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka