Abanyeshuri baturutse Ngororero bigiye amasomo akomeye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi babo riyobowe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero batangaza ko ibyo baboneye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, byabafashije kumenya uko Jenoside yateguwe mu Rwanda, biyemeza ko bagiye kuba abavugizi b’ubwiyunge aho baturuka.

Kuri uyu wa gatanu tariki 22/8/2014, nibwo abanyeshuri bagize Club yo kurwanya Jenoside mu ishuli ryisumbuye rya Nyange riherereye mu murenge wa Nyange bakoze urugendo rwo kwirebera amateka y’u Rwanda mbere no muri Jenoside.

Godance Murekatete umwe mu bana bari muri iri tsinda, yatangaje ko uru rwibutso rwa Kigali rutandukanye n’izindi z’iwabo, kuko rwabafashisje kumenya uko Jenoside yateguwe babihereye mu mizi.

Aba banyeshuri bafashe n'umwanya wo kwandika ubutumwa bwabo busigara ku rwibutso bugamije gukangurira ko Jenoside idakwiye kongera kubaho.
Aba banyeshuri bafashe n’umwanya wo kwandika ubutumwa bwabo busigara ku rwibutso bugamije gukangurira ko Jenoside idakwiye kongera kubaho.

Yagize ati “Aho bitandukaniye (n’inzibutso z’iwacu) hano batwereka uko Jenoside yateguwe n’abantu bize, hashira igihe itegurwa irangije ishyirwa mu bikorwa ariko urwibutso rw’i Nyange iyo uhageze ubona ko yabaye ariko ntago ubasha kubona uko yateguwe cyangwa se uko byagenze.”

Yakomeje atangaza ko urwibutso rwa Gisozi rwamufashije kumenya uko amateka yaranze u Rwanda yagenze bikazamufasha gukangurira bagenzi be kubaka andi meza. Mugenzi we witwa Modetse Rutebuka yatangaje ko ubutumwa yakuye aha ari uko Jenoside itari ikwiye kongera kubaho.

Murekatete atangaza ko amateka y'urwibutso rwa Gisozi afasha umuntu kumenya neza uko Jenoside yateguwe.
Murekatete atangaza ko amateka y’urwibutso rwa Gisozi afasha umuntu kumenya neza uko Jenoside yateguwe.

Ati “Nk’uko hari imbaraga zifashishijwe mu kumena amaraso y’igihugu nkatwe nk’urubyiruko dukwiye guhuza imbaraga tukabasha kongera kurwubaka tukirinda ko nta bundi bwicanyi ndengakamere bwibasira inyokomuntu bwazongera kuba mu gihugu n’ahandi hose.”

Osee Twayigize, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu karere ka Ngororero, yatangaje ko iki gikorwa cyazanye itsinda ry’abagera kuri 58, kugira ngo abana n’abandi bayobozi babo bakomeze kumenya neza amateka y’u Rwanda.

Twayigize, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu karere ka Ngororero.
Twayigize, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu karere ka Ngororero.

Uru rugendo rwateguwe n’umuryango ubwiyunge n’iterambere International Alert, ufatanyije n’indi miryango bikorana nayo irimo Duterimbere, Umuseke.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka